Afrika y’Epfo yemeje uburyo bushasha bwo kwirinda virusi itera ya SIDA muri gahunda yo gukingira abagore kugira ntibandure.
Ni agakingirizo gakozwe mu butare bwa silicium kinjizwa mu gitsina cy’umugore maze karekura umuti witwa dapivirine Irwanya SIDA.
Iyi ni intambwe ikomeye muri icyo gihugu aho bibiri bya gatatu by’abandura ari abagore.
Uka gakinirizo – byemejwe mu mwaka ushize muri Zimbabwe kakaba kakigeragezwa mu bihugu bitari bike bya Afrika – werekana ko aka gakingirizo gashya gafite ubushobozi bwo gukingira ku rugero rwa 50%.
Ni bwo buryo bwa mbere bukoreshwa igihe kirekire mu kwikingira virusi itera SIDA cyane cyane ubu buryo bugenewe abagore.
Aka gakingirizo kaje kiyongera ku bundi buryo buje bwiyongera kubundi bari basanganwe bwogukoresha ibinini bya PREP bifatwa buri munsi ugategerezwa gusubirizwa buri kwezi.
Igice cy’Afrika y’Epfo cyemeje ko aka gakingirirzo kazatuma abagore bagira ubuzima buzira umuze cyane ko aka gakingirizo kazajya gakoreshwa kuva kubafite imyaka 18 kuzamura.
Aka gakingirizo kavumbuwe n’ikigo International Partnership for Microbicides (IPM).
.Hagati aho, ibikorwa byo gutanira gukoresha ubu buryo biracyari ingorabahizi kubera ko Minisitere y’ubuzimana ku ngufu z’aka gakingirizo ndetse n’igiciro cyako.
Ishami rya ONU rishinzwe ubuzima naryo rikaba rishyigikiye iki gikorwa
ONU kandi ikomeza ivuga ko Afrika y’Epfo ari yo ifite umubare munini w’abantu banduye virusi itera SIDA kw’isi yose.
UWINEZA Adeline