Nkuko bitangazwa na Komisiyo y’Amatora mu Ishyaka National Resistance Movement(NRM) rya Perezida Museveni ,Abaminisitiri 4 n’abadepite 9 nibo bamaze kugaragaza ko bifuza gusimbura Jacob Oulanyah ku mwanya w’umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko.
Ku Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje urupfu rwa Hon Jacob Oulanyah waguye i Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika azize uburwayi.
Kugeza ubu abagize guverinoma 4 n’abagize inteko isnhingamategeko 9 nibo bamaze kugaragaza ko bashaka gusimbura Hon Oulanyah wari umaze amezi 9 kuri manda ye yari yatorewe muri Gicurasi 2021 yo kuba umuyobozi mukuru w’inteko ishingamategeko.
Muba Minisitriri 4 bifuza kuyobora inteko ishingamategeko,harimo Minisitiri w’ubuzima Dr Jane Tuth Aceng , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo Jacob Oboth,Minisitiri w’imikino Denis Obua Hamson n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Jackson Kifuzi.
Mu bagize inteko ishingamategeko bagaragaje inyota yo guhatanira gusimbura Hon Oulanyah, barangajwe imbere n’uwari umwungirije,Anita Among. Mu bandi harimo Depite Oboth ,Kafuzi , Depite Felix Okot Ogong,Depite Salah Opendi Achieng, Depite Theodore Ssekikubo,Depite Brandon Kintu, Depite Pius Wakabi, Depite Okoth John Amos na Depite Florence Asiimwe.
Muri aba bakandida, bitegenijwe ko inteko nkuru ya NRM izaterana igatora umwe muri aba ugomba kuhabwa inkoni yokuyobora inteko ishingamategeko.