Nyuma y’ibirego byakomeje kumvikana,bitanzwe na zimwe muri za leta z’ibihugu by’iburengerazuba ubu biravugwa ko guverinoma ya Sudani yamaganye ibyo gukoresha abacanshuro b’Abarusiya bo mu mutwe uzwi nka ‘Wagner Group’.
Iyi Guverinoma yari imaze iminsi ishinjwa gufatanya na n’aba bancanshuro ,dore ko mu minsi ishize Leta y’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iya Norvège zasohoye itangazo zivuga ko abacanshuro bo muri Wagner Group bagira uruhare mu gucukura amabuye y’agaciro muri Sudani mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Sudani yasohoye itangazo yamagana ibi birego avuga ko nta shingiro bifite.yakomeje agira Ati “Guverinoma ya Sudani iratesha agaciro ibyavuzwe byose.”
Yakomeje avuga ko ibyo ibi bihugu byakoze ari ugushora Sudani mu ntambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagiye bishinja kenshi uyu mutwe w’Abarusiya guhonyora uburenganzira bwa muntu nubwo ibihugu bitandukanye bya Afurika bikomeje kuwifashisha mu bikorwa byo kubungabunga umutekano wabyo.
UMUHOZA Yves