Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, nibwo umukinnyi wa Filimi nyarwanda, Uwihoreye Jean Boseco wamamaye nka Ndimbati yitabye urukiko aho yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mu rukiko Ndimbati yabwiye urukiko ko uru rubanza rwe rurimo akagambane, aho yongeye gushyira mu majwi umunyamakauru Murungi Sabin usanzwe akorera igitangazamakuru Isimbi TV gikorera kuri murandasi.
Ndimbati agaruka kuri ako kagambane avuga ko yakorewe, yabwiye urukiko ko Murungi yamusabye miliyoni 2 ngo adashyira hanze ikiganiro yari yagiranye n’umugore witwa Kababizi Flidaus, uvuga ko yabyaranye impanga n’umunyarwenya akaba n’umukinyi wa Filimi Ndimbati.
Ndimbati yabwiye urukiko ko ibyemezo by’amavuko bya Kabahizi bidasobanutse nk’aho avuga ko yavutse kuri 2002, ndetse ku mafishi handitseho Intara y’Amajyepfo, mu gihe bizwi neza ko mu mwaka 2002, hatitwaga mu Majyepfo ahubwo hitwaga Perefegitura ya Gikongoro. Ndimbati kandi yabwiye inteko iburanisha ko amafishi y’inkingo z’abana afite agaragaza ko aba bavuka banditswe ko ari ab’uwitwa Kwizera Jean Claude.
Abunganira Ndimbati Nyuma yo kwerekana ko umukiliya wabo akeneye kurekurwa agakomeza kwita ku bana ndetse n’umuryango we kuko bigaragara ko atatoroka, abamwunganira mu matekegeko basabye Urukiko ko bibaye ngombwa rwanareba ku bishingizi bemeye kwishingira Ndimbati. Muri abo bishingizi Ndimbati yatanze barimo umugore we n’inshuti ze. Urukiko rwavuze ko abo avuga ko bamwishingira ku buryo atatoroka ubutabera bandikwa nabyo bikazigwaho.
Biteganijwe ko urubanza ku ifunga n’ifungurwa ruzasomwa kuwa 28 Werurwe 2022.