Mu Busuwisi hasohotse igare ryakorewe abafite ubumuga rizamuka rikanamanuka amadarajya( escaliers), Baryise Scowo Bro, rikaba rigura ama Euro 35,000. Rikozwe k’uburyo iyo rigeze ahantu hari amadarajya, rihita rifungura iminyururu noneho igare rikakazamuka rikageza umuntu aho yifuza kugera.
Mu mijyi myinshi ku isi harimo n’uwa Kigali mu Rwanda, Leta zashyize amafaranga menshi mu kubaka inzira zagenewe abafite ubumuga ariko nanone ntiziba hose. Ni igare ry’abafite ubumuga abahanga bise ;’fauteuil tout-terrain high-tech.’
Le Scewo Bro ni intebe ifite uburyo bwo kubika amashanyarazi, ayifasha kugenda ahantu hareshya na kilometero 35, ikagenda kilometero 10 mu isaha.
Imbere nta mapine igira. Igendesha ay’inyuma kandi iyo igeze ahantu imenya uko hateye hanyuma igasohora iminyururu ikora nk’iya katerepulari.
Iriya minyururu ituma rishobora kuzamuka idarajya rifite kugeza kuri sentimetero 20 ndetse ikamanuka ahantu hafite umurambararo wa degree 36.
Abarikoze barihaye ikoranabuhanga rituma rimenya ko rigeze ahantu hasaba gukoresha iriya minyururu bityo igahita isohoka igatangira kuzamuka aho hantu.
Kugeza ubu ryemewe gukoreshwa mu Busuwisi, muri Autriche no mu Budage.
Uwineza Adeline