Uyu munsi tariki ya 25 werurwe 2022, umuvugizi w’Ibiro By’Umukuru w’u Burundi Madamu Evelyne Butoyi abinyujije kurukuta rwe rwa twitter yavuze ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ashima urwego rw’imyumvire abaturage be bamaze kugera ho.
Butoyi yavuze ko Umukuru w’igihugu avuga ko muri iki gihe bigaragara ko imyumvire y’Abarundi yateye imbere, bakaba bakora akazi bagakunze, bikabateza imbere.
Kuri Twitter Evelyne Butoyi yanditse ati: “ Perezida Ndayishimiye ashima urugero rw’imyumvire abaturage b’u Burundi bafite muri iki gihe kandi iyi myumvire ituma bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Yavuze ko uruhare rw’abaturage mu iterambere ry’u Burundi rugaragara binyuze mu guteza imbere imyuga, ubuhinzi n’ubworozi. Iby’uko Perezida w’u Burundi ashima Abarundi mu kazi bakora biteza imbere muri iki gihe, Evelyne Butoyi yabitangarije kuri radio y’u Burundi mu kiganiro kitwa ‘Ikiyago.’
Butoyi yavuze kandi ko Perezida Ndayishimiye yasabye abaturage be kumva ko gushyiraho amabwiriza agenga uko abamotari bitwara mu muhanda bigamije kugabanya impanuka bityo bikarengera ubuzima.
Hagati aho Perezida w’u Burundi Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye yagiye i Vatican gusura Papa Francis, aherekejwe n’Umufasha we Angeline Ndayishimiye n’abandi banyacyubahiro.
Uwineza Adeline