Inyeshyamba enye ziciwe mu ntambara yabaye hagati y’umutwe witwaje intwaro witwa Red Tabara n’abafatanyabikorwa bayo ku ruhande rumwe na FDNB (Ingabo z’igihugu z’Uburundi) n’abafatanyabikorwa bayo ku rundi ruhande ,Imirwano yabereye mu kibaya cya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza ngo imirwano ikaze yahuje ayo matsinda yombi n’abafatanyabikorwa bayo mu gihe cy’amasaha agera ku 8, ibi byabaye k’umunsi w’ejo tariki ya 24 werurwe 2022.
Abarwanyi ba Mai Mai Kashumba bashyigikiye igisirikare cy’Uburundi babwiye SOS Média Burundi dukesha iyi nkuru bati: “Imirwano yabereye ahanini i Mushojo na Magunda.”
Bakomeje bagira bati: “Twabaze abagabo bane bo muri Red Tabara baguye ku rugamba.”
Abaturage babwiye abanditsi ba SOS Media Burundi ko “abasirikari b’Abarundi bari hano kimwe na Maï Maï Kijangala, Maï Mai Kashumba n’abarwanyi ba Gumino batatwica ahubwo basahura inka, intama cyangwa ihene uko banyuze”.
Leta y’igihugu cy’uburundi ishinja uyu mutwe witwaje intwaro ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Red Tabara ko ari umutwe w’iterabwoba ,ninayo mpamvu y’iyi mirwano.
Naho Sosiyete sivile mu gace ka Uvira yemeza ko abaturage barenga 30.000 bimuwe mu turere aho imirwano yabereye hagati y’ingabo z’Abarundi na Red-Tabara kubera intambara yabereye muri aka gace kuva mu mpera za Ukuboza 2021.
UWINEZA Adeline