M23 yatangaje uko yitwaye ku ihohoterwa riheruka yagiriwen’ingabo za FARDC.uyu mutwe w’inyeshyamba uhakana igitero icyo ari cyo cyose cyagabwe ahubwo ugashinja abayobozi b’igihugu cya Congo ko aribo babigizemo uruhare.
Nubwo muri iki gihe Rutshuru yakomeje kurangwa n’imidugararo itandukanye ,Umukuru w’igihugu yari yasabye urubyiruko ko rwafata iyambere mu kwiyubakira igihugu.
Uyu mutwe uvuga ko woherereje Perezida wa Repubulika amabaruwa menshi ndetse no ku muhuzabikorwa w’igihugu ushinzwe kugenzura imikorere y’amasezerano ya Addis Abeba “kugira ngo ayashyikirize umukuru w’igihugu ,bakomeza bavuga ko usibye izo nzandiko bohereje ko bahoreje n’ intumwa i Kinshasa “kwihutisha ayo masezerano yo kwishyira ukizana kwa muntu”.
Intumwa twohereje i Kinshasa z’amazeyo amezi 14 aho bagiranye ibiganiro byinshi n’ubuyobozi bw’igihugu “mbere yuko basabwa gusubira mu birindiro kugira ngo bategereze ko ibikorwa byo gutangiza urugamba hakurikijwe hakurikijwe imyanzuro ya Kinshasa”.
Barashinja kandi FARDC ibikorwa by’ubushotoranyi ngo kuko icyabatangaje cyane, nyuma y’ibyumweru bibiri, FARDC yafashe iyambere mu ntambara yo guhatira abarwanyi ba M23 gushyira intwaro hasi . Ibi bikorwa bya gisirikare ingabo za republika ziyemeje gukora kugeza nta gushidikanya ibi byerekana ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahisemo kurwana na M23 aho kwemera gukemura ibibazo nk’uko byari byemejwe mumasezerano.
Umuryango wacu(M23) washoboye gutegereza imyaka icyenda wihanganye mu gihe cyo gushyira mu bikorwa inzira y’amahoro, ubabajwe cyane n’iryo hohoterwa ukorerwa na FARDC ifite intego itaramenyekana mubyukuri dore ko aribo bari gutuma uburasirazuba bwa Congo budatera imbere.
M23 yatsinzwe muri 2013 n’ingabo za congo, Abarwanyi bayo bahise bahungira muri Uganda no mu Rwanda,binjira mu nkambi ku mugaragaro . Abandi bo bari bateraniye i Rutshuru.
Ibi byatangiye mu ntangiriro z’Ugushyingo, ubwo uyu mutwe washinjwaga kuba wagabye igitero ku birindiro byinshi bya FARDC.
Uwineza Adeline