Kajugujugu nyinshi z’ingabo z’umuryango w’abibumbye zitabajwe mu rugamba ingabo za FARDC zihanganyemo na M23.
Ku isaha ya saa munane n’iminota 10;nibwo Kajugujugu z’indwanyi zatangiye kuzenguruka uduce twa Bunagana,Cyanzu na Runyoni zisuka ibisasu biremereye ku ngabo za M23. Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Kiwanja avuga ko urusaku rw’amasasu manini n’amato ari kumvikana muri ibyo bice.
Umunyamakuru wacu kandi yiboneye n’amaso ibimodoka byinshi by’intambara biva mu mujyi wa Goma n’ibitwaro bikururwa n’imodoka nini byerekezwa hafi n’uduce twa Ntamugenga,gusa biracyagoranye kuba ibifaru bya FARDC bishobora kwinjira mu bice M23 yigaruriye kubera ko ikiraro cya Rwankuba cyafashwe na M23 naho abarwanyi ba M23 bakaba banashinze imbunda ikomeye ku musozi wa Rwankuba,iyo mbunda ikaba yafunze amayira ku ngabo za leta ku buryo zidashobora kubona uko zinjira mu bice bya Cengerero na Cyanzu.
Ubwo twandikaga iyi nkuru,indege za MONUSCO zirimo kurasa mu birindiro bya M23,mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe bo bakomeje kwigira imbere basatira umujyi wa Kiwanja. bakaba bari mu ntera y’ibirometero bitanu.
Mwizerwa Ally