Nyuma y’imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ihuje ingabo za leta ya Congo na M23, iyi mirwano yariri kubera muri Chanzu na Runyoni , Ndiza na Tchengerero ho muri teritwari ya Rutshuru, aho bivugwa ko utu duce twose twavuzwe haruguru M23 yaba yamaze kutwigarurira, icyakora umujyi wa Bunagana uri hafi y’umupaka wa Uganda wo kuri ubu uragenzurwa n’ingabo za Uganda.
Uyu mujyi wa Bunagana ubusanzwe ufatanye n’umupaka wa Uganda nawo witwa Bunagana nawo wari wugarijwe n’iyi mirwano, gusa hba ingabo za leta cyangwa abo bahanganye ba M23 ntanumwe uri kugenzura uyu mujyi.
Uyu mujyi uherereye muri teritwari ya Rutshuru kugeza ubu,uri kugenzurwa n’ingabo za Uganda bivugwa ko zaje zije gucunga umutekano w’ibikoresho byabo byifashishwaga mu isoko ryo kubaka umuhanda ,Guverinoma ya Congo yahaye Repuburika ya Uganda. Uyu muhanda uhuza ibihugu byombi. Icyakora ababasirikari batandukanye n’abari basanzwe mu gihugu cya Congo bari mu biukorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Nyuma yo kubona ko ingabo za Uganda ziri hagati ya FARDC na M23 benshi bakomeje kwibaza uko biza kugenda mu gihe izi ngabo za Uganda zaba zirashweho n’uruhande urwari rwo rwose, niba baza kurwana kuruhande rwa Leta cyangwa k’urw’inyeshyamba’ mu gihe Uganda n’u Rwanda bakomeje gushinjwa kuba inyuma y’izi nyeshyamba.
UMUHOZA Yves
Uvuze ubusa nkuburarwa! Babufashe matekwa urabizi none uvuze ubusa.