Nyuma y’ibitero byagabwe na M23 mu karere ka Rutshuru ho muri Kivu y’amajyaruguru , umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi wasabye ibihugu byo mu karere gufatanyiriza hamwe bagashakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Congo.
Serivisi ishinzwe umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi,yakomeje igira iti: “Ibitero bya M23 byibasiye FARDC mu karere ka Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) birushijeho gukaza umurego, kugeza aho iyo mirwano yatumye haba impanuka ya kajugujugu ya MONUSCO, hiyongeyeho ibitero byinshi biherutse kuba byahitanye abasivili n’abasirikare benshi “.
Ikirenze ibyo byose, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi urasaba ko M23 n’indi mitwe yose yitwaje intwaro muri DRC byafatirwa ingamba k’uburyo bwihutirwa kandi budasubirwaho.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi nawo “urashishikarizwa gushaka uburyo bwo gukemura ayo makimbirane ufatanyije n’inzego zibishinzwe zo mu karere. Urasaba kandi ibihugu byose byo mu karere gufatanyiriza hamwe kugarura amahoro muri kano karere, bagamije kurengera abaturage .
Ariko n’ubwo bimeze bityo mu minsi ibiri ishize amakimbirane yari yongereye hagati ya Kinshasa na Kigali.ibi byatumye hatumizwa, Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, n’umuyobozi wa diplomasi ya Congo Christophe Lutundula kugira ngo asobanure niba igihugu cye gishyigikiye M23.
Ku munsi w’ejo tariki ya 29 werurwe 2022, Minisitiri wa Congo yakiriye mu biro bye I Kinshasa Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega wabasobanuriye ko u Rwanda rudashishikajwe no gutera inkunga M23 cyane ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire myiza ahubwo ko bagomba gufatanyiriza hamwe kurinda umutekano w’ibihugu byombi, k’uburyo amahoro yongera gusagamba mu mubano w’ibihugu byombi ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari.
Uwineza Adeline