Uburusiya n’ababushyigikiye bakomeje gushinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba ariyo nyirabayazana w’intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine ndetse ko kugeza ubu iki gihugu kigihangange gikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro hagati y’Uburusiya na Ukraine
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov, Nyuma yaho ku munsi wejo tariki ya 30 Werurwe 2022 mu gihugu cya Turkey hari hasubukuwe ibiganiro ku mpande zombie zishyamiranye.
Hari ku nshuro ya gatandatu intumwa z’Uburusiya zihura n’iza Ukraine mu rwego rwo kumvikana uko intambara yahagarara ariko ibi biganiro bikaba bitarabashije gutanga umusaruro kuko kugeza ubu Uburusiya bukomeje kugaba ibitero mu mijyi itandukanye ya Ukraine
Leta Zunze Ubumwe z’Amarika zirashinjwa kubangamira ishirwa mu bikorwa ry’amasezerano
Ubwo ku munsi w’ejo ibiganiro hagati y’Uburusiya na Ukraine byari birimbanyije , ndetse bikaba bivugwa ko impande zombi hari intambwe ishimishije zari zateye mu kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.Wally Adeyemo umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe zamerika ushinzwe ubukungu we yihutiye gutangaza ko n’ubwo hari ibiganiro byo guhagarika intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ,Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’abafatanyabikorwa babo( ibihugu byo muburengerazuba ) bazakomeza guhana Uburusiya bashyiraho ibindi bihano biremereye ku bukungu bw’Uburusiya .
Nyuma y’aya magambo Abategetsi b’Uburusiya bo bavuga ko ari nkaho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitishimiye amakuru meza yaturukaga mu biganiro byarimo bibera i Stanbul muri Turkey. Ni mugihe kandi kuri uwo munsi perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahise ahamagaza inama y’ikitaraganya igomba kumuza n’abategetsi b’Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubutaliyani mu rwego rwo kurebera hamwe uko ibi bihugu byakongera ingano y’inkunga ya gisirikare birimo biha Ukraine
Kuri iyi ngingo Abarusiya n’Abafatanyabikorwa babo by’umwihariko Ubushinwa bavuga ko ibi ari nko gukomeza kwenyenyegeza umuriro mu ntambara iri kubera muri Ukraine aho gushaka uko intambara yahagarara. Ibi bihugu kandi bikomeje gushyira mu majwi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba nyirabayazana w’Intambara iri kubera muri Ukraine bityo ngo ikaba idashaka ko ihagarara mugihe umugambi wayo wo kugenzura Uburayi bwose utaragerwaho.
Baragira bati:” Abanyamerika ntibashaka kubona intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya ihagarara cyangwa hari ibyo bumvikanaho mugihe batarabasha kugera ku ntego yabo yo kugenzura uburayi bwose nk’uko babyifuza.”
Ku rundi ruhande hari, abacurabwenge bo mu bihugu byiburayi bibumbiye mu kiswe European Policy Center, Royal Institute of international Affairs n’abandi bo muri Carnergie Europe bagaragaje ko hagakwiye kubaho igabanuka ry’ibihano ku Burusiya kugirango ibiganiro by’amahoro bibashe gutanga umusaruro mu rwego rwo guhagarika intambara mu bihugu by’Iburayi .
Abo bacurabwenge banashimangira ko ibyo Uburusiya busaba byagakwiye guhabwa agaciro kugirango amahoro aganze ku mugabane w’Uburayi bitaba ibyo Uburayi bukaba bwakongera kwisanga mu yindi ntambara ikomeye nyuma yiyo bwasojweho na Aldolph Hitler yahitanye za miriyoni z’abaturage.
Barangiza bavuga ko ibiganiro hagati y’Uburusiya na Ukraine byagakwiye gushyigikirwa aho kugirango bimwe mu bihugu by’ibihangange ku Isi bikomeze kubisuzugura no gushyiraho amananiza.
Hategekimana Claude
AHUBWO BONGERE IBIHANO BANAYIRASE BAYIHANIZE IMENYE KO UBUTAKA BWIGIHUGU CYA UKRAINE ARI NTAVOGERWA.