Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko y’u Burundi Daniel Gelase Ndabirabe igihe yagiranaga ikiganiro n’abayoboye amakoperative bo mu ntara ya Kayanza mu mpera z’uku kwezi kwa werurwe 2022, yasabye Abarundi kubungabunga abapfumu kuko bafite akamaro kadasanzwe.
Ndabirabe yagize ati” Iyo witegereje usanga Abapfumu batica ko ahubwo bakiza”. Gélase Ndabirabe yakomeje agira ati “Umupfumu nya mupfumu ntabwo yica ahubwo arakiza”. Gelase Ndabirabe akomeza yemeza ko impamvu babashinja kwica ko ari uko baziko benshi muribo bifashisha imyuka mibi nyamara siko biri! »
Abatari bake banenga aya magambo yavuzwe n’umukuru w’Inteko ishinga amategeko w’u Burundi. Umwe mu baturage utashatse kwivuga amazina uba muri Zone ya Kinama, mu mujyi wa Bujumbura yagize ati :«Uyu mukuru wacu w’Inteko ishinga amategeko adusaziye nabi kuko ibintu avuga ntiwakeka ko bivugwa n’umuyobozi ukomeye ufite umwanya nk’uyu mu gihugu »
Ubuheruka igihe yari mu ntara ya Kayanza naho yavuze ko bamwe mu banyonzi n’abamotari batwara abantu mu mujyi wa Bujumbura baba bava i kuzimu bakaza guteza impanuka mu mujyi kugirango babone abantu benshi batwara i Kuzimu , ntiyarekeye aho ahubwo yakomeje anasuzugura abantu bacuriza mu mazu mato bita ama “boutique” ngo ntibashobora gutera imbere ngo ko ahubwo babireka bakajya gukora ubuhinzi bw’ibirayi kuko abona aribwo bwabateza imbere.
Urubuga rw’ikinyamakuru UBM News dukesha iyi nkuru rwakomeje rugira ruti”Abaturage bakomeje kunenga uyu mukuru w’inteko ishinga amategeko Gelase Ndabirabe ko nk’umuntu ukomeye gutya atakagombye kuba afite iyi myumvire ko ahubwo yakagombye kuba agira inama abaturage zo kububaka aho kubabwira ibiterekeranye.
Abaturage kandi bakomeza bamusaba kujya avuga ibyabafasha kwiteza imbere aho kubaca intege no kubabwira ibintu byise asa n’uwikinira cyane ko ari umuntuufatirwaho juregero n’abantu benshi mu gihugu.
UWINEZA Adeline