Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC n’umutwe M23,Maj.Willy Ngoma ati:FARDC niyo yadushotoye turayivuna
Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zagose ibirindiro bikuru by’umutwe wa M23, biri haruguru ya Cyanzu mu kirunga cya Sabyinyo, ibisasu byo mu bwoko bwa Misile bikaba bikomeje gusukwa muri Runyoni na Cyanzu nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Sosiyete sivile muri ako gace mu kiganiro bwagiranye na Rwandatribune.
Aya makuru kandi yaje gushimangirwa n’Impirimbanyi mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ,akaba n’Umuyobozi w’inzego z’ibanze Notabule ( Notable) muri Teritwari ya Rutschuru. Bwana Aime Mukanda yagize ati”Umutwe wa M23 na FARDC byongeye gukozanyaho mu gace ka Jomba,Runyoni na Cyanzu”
Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze,Intara y’Amajyaruguru utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera I Musanze ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 3 babyutse bunva ibisasu bya rutura mu gice cy’ishyamba rya Pariki y’ibirunga bya Sabyinyo.
Iyi mirwano ije ikurikira ibikorwa by’ubutasi bamwe bita (Reconnaissance )byari bimaze icyumweru bikorwa n’umutwe witwa Sasheri ukuriwe na Lt.Noheri ubarizwa muri FDLR/CRAP,aho bivugwa ko byakorewe mu bice bigenzurwa na M23 bikaba byarakozwe k’ubusabe bw’Ubuyobozi bwa FARDC bukorera muri Rutscuru nkuko byemezwa n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Bunagana.
Isoko y’amakuru yacu kandi ikomeza ivuga ko abarwanyi barenga 50 babarizwaga ahitwa mu Kidodi kuri uyu mugoroba ku wa kabiri boherejwe I Bunagana,bahita bavangwa n’Ingabo za FARDC zimaze icyumweru zihageze ziyobowe na Majoro Bamusheku,ubwo twandikaga iyi nkuru nta ruhande na rumwe rwaba urwa FARDC cyangwa urwa M23 ruragira icyo rutangaza kuri iyi mirwano.
Uwineza Adeline