Iki gitero cyagabwe mu kabari k’ikigo cya Gisirikari kiri ahitwa Katindo mu mujyi wa Goma, hagaturikirizwamo igisasu , icyo gisasu kigahitana abantu umunani 8 naho abandi 3 bagakomereka bikabije, bimaze kumenyekana ko iki gitero cyahitanye abofisiye babiri bo mu ngabo za FARDC, umwe akaba afite ipeti rya Liyetona Koroneli, undi afite ipeti rya kapiteni.
Iki gitero kandi cyaguyemo umukozi wo muri aka kabari. Iki gitero bitarameyekana uwaba yakigabye cyabaye k’umugoroba wo kuri uyu wa 07 Mata saa 19h30 nk’uko byatangajwe n’umukuru w’intara y’amajyaruguru guverineri Liyetona Jenerali Constant Ndima.
Uyu Guverineri w’intara y’amajyaruguru yatangarije Radio na Television by’igihugu cya Congo ko abantu icumi bakomerekeye muri iki gitero, yanatangaje ko abahitanywe n’iki gitero ubu bari mu buruhukiro bw’ibitaro byumujyi wa Goma
UMUHOZA Yves