Gayton McKenzie ukomoka muri Afurika y’epfo wari umaze imyaka irindwi afunze muri 15 yari yarakatiwe kubera kwibisha imbunda nyuma yo gufatwa mu 1996, akaba yaravuye muri gereza mu mwaka wa 2003, yatorewe kuyobora kuba Moyor w’akarerer ka Central Karoo ko mu ntara ya Western Cape mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwo muri Afurika y’epfo.
Uyu mugabo ukomoka muri Africa y’Epfo witwa Gayton McKenzie yatorewe kuba Meya w’Akarere kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mata 2022, maze yigomwa umushahara, nyuma yo guhabwa aka kazi amaze igihe kinini yarafunze .
Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, yavuze ko igihe cyose azaba ari muri uwo mwanya ako karere nta na kimwe kazamutangaho.
Nyuma, kuwa kabiri yanditse ubutumwa kuri Twitter bushimangira ibyo yavuze.
Yanditse ati: “Nzigomwa 100% y’umushahara wanjye, sinshaka imodoka za mayor. Zikwiye kugurishwa hakagurwa ambulances. Nazanye abarinzi banjye nishyura. Polisi ikwiye kujya ku kazi kayo. Sinzigera nsaba ifaranga ry’igitoro cyangwa ry’ingendo z’indege. (https://www.stellardental.my/) Abasoreshwa banyitayeho mfunze. Ubu ndisanzuye.”
Mu byo avuga ko yigomwe harimo umushahara ku kwezi wa ‘mayor’ muri Africa y’epfo ugenwa n’itegeko ryo mu 2020 ni ama-Rand 117,423 (agera ku 8,100$).
Ku mbuga nkoranyambaga benshi bashimye ukwigomwa k’uyu mutegetsi watowe, abandi bashidikanya ko azashyira mu ngiro ibi avuga.
McKenzie azwiho kuba umucuruzi ukomeye, umwanditsi, n’umuntu uvuga ibyo gutera abandi imbaraga, akaba n’umukuru w’ishyaka Patriotic Alliance.
Bimwe mu bitabo yanditse “A Hustler’s Bible”, na “Kill Zuma By Any Means Necessary” biri mu byaguzwe cyane muri Africa y’Epfo. Uyu mugabo yizeje kongera imbaraga mu kurwanya abimukira batemewe, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Uyu mugabo yizeje kongera imbaraga mu kurwanya abimukira batemewe, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Uwineza Adeline