Uyu Marcus Mosiah Garvey, Perezida Kagame yunamiye ni umwe mu bantu babaye intwari ndetse yabaye ikimenyabose ku Isi kandi akundwa cyane n’Abanyafurika bitewe n’amatwara ye.
Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Jamaica yasuye Igicumbi cy’Intwari z’icyo gihugu giherereye mu Mujyi wa Kingston, aho yunamiye Intwari ya mbere ya Jamaica, Marcus Garvey.
Uru ruzinduko Perezida arimo muri Jamaica azarumaramo iminsi itatu [tariki 13-16 Mata 2022] i Kingtson, aho yageze kuri uyu wa Gatatu, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Andrew Holness wari kumwe na Guverineri Mukuru, Sir Patrick Allen.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida Kagame yasuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu kiri mu Mujyi wa Kingston, yunamira imva ya Marcus Garvey wabaye intwari ya mbere ya Jamaica.
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Umuco, Imyidagaduro n’Imikono, Olivia Grange n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abakozi b’urwego rushinzwe intwari muri Jamaica.
Ubusanzwe Marcus Garvey yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, umwanditsi w’ibitabo, umunyamakuru, rwiyemezamirimo ndetse n’umuhanga mu gutanga imbwirwaruhame zihindura imitekerereze y’abantu.
Marcus Garvey wavukiye ahitwa Saint Ann’s Bay yaje kwitaba Imana ku wa 10 Kamena 1940 aguye mu Bwongereza.
Garvey yapfuye azize uburwayi abanza gushyingurwa mu Bwongereza, aho yari ari mu gihe Intambara ya kabiri y’Isi yabaga. Yahashyinguwe kubera ko intambara itatumaga hari indege zigiruka. Nyuma yaje gutahanwa iwabo muri Jamaica ashyingurwa mu cyubahiro mu Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu.
Yashinze umuryango witwaga Universial Negro Improvement Association and African Communities League (UNIA-ACL) wari ugamije gushishikariza abirabura bari barajyanywe mu bucakara kubaririza bakamenya iwabo bagataha, bakareka guhera ishyanga.
Uwineza Adeline