Mukankiko Sylvie wiyise Mukankiko w’Abatabazi akomeje gushira hanze Padiri Nahimana Thomas wiyita ko ari Perezida wa Guverinoma yo mubuhungiro
Mukankiko avuga ko yatangiranye na Nahimana Thomas mu gushinga Guverinoma bitako ikorera mu buhungiro ndetse ko Abaminisitiri bamwe ariwe wabazanye abandi bakazanwa na Padiri Nahimana mugihe abandi bazanywe na Jean- Paul Ntagara ariko ngo igikomeje kumutangaza n’uburyo Padiri Nahimana yahisemo inzira yo kumusebya no kumuteranya mu bantu bo hasi badafite naho bahuriye avugako ari umugore udashobotse, umugome n’umugambanyi.
Ngo Nahimana afite konti n’ amatelefone atabarika akoresha muri Poropaganda ye! Ngo yiyise Gahamanyi Simon Pierre ajya gusebya Mukankiko kuri Facebook.
Igitangaje ariko n’uburyo Padiri Nahimana aheruka kumwita inkunguzi y’umusazi ndetse ngo amuha amezi 24 kuba yamwishe ngo kuko inkunguzi ntakindi kizikwiye usibye kwicwa.
Mu kwanzura Mukankiko yemeza ko abona Padiri Nahimana yarananiwe urugamba rw’abagabo yatangije ahubwo agahitamo kurwana n’abagore nk’ikimenyetso cy’uko adashoboye .
Yagize ati:”Urugamba rwabagabo rwarakunaniye none urimo urarwana n’abagore ukoresheje imbuga nkoranyambaga. Wampaye amezi 24 ariko nanjye niteguye kwirwanaho”
Mukankiko akomeza avuga ko icyo Padiri Nahimana amuziza ari uko avuga ukuri ku mafuti akorwa n’abayobozi b’amashyaka ari muri opozisiyo ikorera hanze by’umwihariko Padiri Nahimana Thomas. Anongeraho ko aba bantu bananiwe urugamba batangije ahubwo bagahitamo kurwanira ku mbuga nkoranyambaga ibyo we avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ntacyo bashoboye.
Nta buperezida bwa Nahimana ari kubirenge bimwe nk’abandi banyarwanda
Mukankiko Sylivie yakomeje abwira Padiri Nahimana ko ibyo kwishyira hejuru agomba kubifasha hasi ngo kuko n’ubwo yiyita Perezida nta buperezida bwe dore ko nta munyarwanda wamutoye ndetse ko nta Rwanda rwo hanze rubaho.
Ati:” twese turi kimwe nta perezida nta Minisitiri twatoye mu buhungiro. Ibyo kwishyira hejuru ngo uri perezida ugomba kubifasha hasi”
Amazimwe akomeje kuba menshi hagati ya Padiri Nahimana na Mukankiko Sylvie kuva aho Mukankiko Sylvie wanahoze muri Guverinoma ye yitandukanyije nawe ubu akaba akomeje kumushyira ku karubanda doreko padiri Nahima aheruka no kumutega iminsi ngo umusazi w’inkunguzi agomba kwicwa !
Aba bantu bahoze bahuje ingengabitekerezo ya Giparimehutu ndetse bakaba ari na bamwe mu bakunda gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bose bakaba babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ubu bari guhigana ubutwari no guhangana ku buryo bukomeye.
Si ubwa mbere kuko benshi mu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakunze kurangwa no gucikamo ibice no guhangana bya hato na hato bituma amashyaka bashinga atamara kabiri kuko ahita acikagurikamo ibice bapfa amafaranga, n’ubuyobozi rimwe na rimwe ugasanga badahuje ingengabitekerezo cyangwa umurongo wa politiki bagenderaho .
HATEGEKIMANA Claude