Célestin Ntawuyirushamaboko wakoreye BTN TV yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.
BTN TV Ntawuyirushamaboko yakoreraga yatangaje ko yitabye Imana azize uburwayi nyuma y’igihe gito yari amaze kwa muganga aho yari yagiye kwivuriza.
Urupfu rw’uyu munyamakuru rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane. Ubutumwa bwinshi buri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo WhatsApp burerekana ko itangazamakuru ry’u Rwanda ribuze umuntu w’ingirakamaro.
Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage, iz’ibintu bidasanzwe byabaga mu duce tunyuranye ariko agakundirwa ijwi rye n’umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru.
Ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, BTN TV, Radio1 na TV1.
Urupfu rwa Ntawuyirushamaboko ruba, hadashize icyumweru umwanyamakuru Herman Ndayisaba wakoreraga urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) nawe yitabye Imana.