Urugendo Perezida Paul Kagame arimo kugirira mu gihugu cya Jamaica rwakiranwe ubwuzu n’abaturage b’iki gihugu. Televisiyo y’igihugu cya Jamaica JISTV( Jamaica information Service TV) yanyujijeho gahunda zose zirebana n’uru rugendo kuva Perezida Paul Kagame yakirwa ku kibuga kindege n’ibindi bikorwa byakurikiyeho harimo no gusura igicumbi cy’intwari afatwa nk’ikitegerezo mu mateka ya Jamiaca.
Abaturage barimo bakurikira iyi televiziyo ku rugendo rwa Perezida Paul Kagame mu gihugu cyabo, boherezaga ubutumwa bumushimagiza bigaraga ko bari basanzwe bamuzi ndetse bumva neza politiki ye n’uko yabashije guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.
Dore amwe mu magambo yari agize ubwo butumwa:” Urakaza neza Perezida Paul Kagame, uyu ni umunsi udasanzwe mu mateka y’igihugu cyacu ,nkuda kandi n’ubaha perezida Kagame kubw’urukundo no kwita ku gihugu cye. Anyibutsa Michael Manley wakoreye Jamaica ibyo Kagame ari gukorera uRwanda ,ndi gushaka uko nakwimukira mu Rwanda vuba aha.
Umutegetsi w’ikitegererezo muri Afurika , umutegetsi udasanzwe wabashije guteza imbere igihucye cy’uRwanda ahereye ku busa nyuma y’amahano ya Jenoside yakigwiririye, umutegetsi ufititiye igihugu cye ikerekezo n’iterambere ryihuta, u Rwanda n’igihugu kirangwamo isuku muri Afurika, agomba kwigisha abategetsi bacu kurwanya ruswa nk’uko yabikoze mu gihugu cye, harakabaho Jamaiaca harakabaho Afurika n’ibindi byinshi.
Ushaka gukurira byinshi k’ubutumwa bwabanyajamaika ku rugendo rwa Perezida Kagame muri Jamiaca wareba JISTV mu kiganiro cyiswe: State visit of the President of the republic of Rwanda, His Excellency Paul Kagame.
HATEGEKIMANA Claude