Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda akaba n’imfura ya Perezida Museveni nyuma yo guhanagura Konti ye ku rubuga rwa Twitter yavuze ko azagaruka kuri uru rubuga nkoranyambaga ari uko rwegukanwe n’umuherwe Elon Musk usanzwe ufitemo imigabane igera ku 9%.
Kuva kuwa 12 Mata 2022,nibwo abakurikira uyu musirikare wa Uganda batangiye kugenda bakwiza amakuru aho bamwe bakekaga ko konti ye yaba yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Twitter. Ibi ariko umuvuvigizi wa Lg Gen Muhoozi Kainerugaba Lt Col Magezi Chris yabihakanye ahubwo yemeza ko Muhoozi ubwe ariwe wahisemo kwisibira Konti ye kuri uru rubuga.
Lt Col Magezi yanze kugira icyo atangaza ku mpamvu nyamukuru yaba yatumye Muhoozi ahagarika gukoresha Twitter, ahubwo yemeza ko Gen Kainerugaba azagaruka mu gihe cyose uru rubuga ruzaba rwamaze gukora impinduka mu buyobozi bwarwo.
Asubira mu magambo ya Kainerugaba, Lt Col Magezi yagize ati”Nzongera gusubira kuri uru rubuga, mu gihe ubuyobozi bwarwo buzaba buri mu maboko y’umunyafurika mugenzi wanjye Elon Musk. Iki gihe nibwo nzaba nizeye ko ijwi rwacu nk’Abirabura rizajya rwumva nk’ayabandi”
Gen Muhoozi ajya kuva kuri uru rubuga yabanje kugaragaza ko atishimiye imikorere yarwo aho yarushinjaga gushaka gucecekesha impirimbanyi nkawe z’uburenganzira bwa Muntu.
Yagize ati “Ku baharanira impinduramatwara mwese, abaharanira Isi irimo ukuri n’ubutabera, aho abantu bose bareshya, maze iminsi numva ko twe abafite ijwi rito ariko rivugira ababarirwa muri miliyari batagira uruvugiro turi kwibasirwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bishaka ko duceceka. Ukuri kudashidikanywaho kw’abakandamizwa buri gihe kuzahora gutsinda.”
Uyu Elon Musk Gen Muhoozi yagarutseho, afite inkomoko muri Afurika y’Epfo. Elon Musk usanzwe afite ikigo Tesla Inc asaznwe ari uwakabiri mu bafite imigabane myinshi muri Twitter Inc dore ko afite 9.2% by’imigabane yacyo yose .Ikigo Vanguard Group nicyo gifite imigabane myinshi muri Twitter aho gifite imibagabane igera kuri 10.2 ku ijana.
Musk aherutse kugaragaza ko yifuza kugura iki kigo cy’itumanaho mu ikoranabuhanga rigezwe, aho yavuze ko yiteguye gutanga miliyaridi 43 z’amadorari ya Amerika.
Urutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes rushyira Elon Musk ku mwanya wa mbere w’abatunzi b’Isi aho bizwi ko atunze arenga miliyari 274 z’amadorali ya Amerika.