Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko inkwano ari umuco mwiza kuko umukobwa uyihabwa na we ibyo azana mu kubaka urugo usanga biba bitanahwanye ahubwo akenshi birenga ibyo ya nkwano batanze. Gusa anenga ababibona nk’inyungu bakifuza ko umukwe wabo yabaha amafaranga anarenze ubushobozi bwe.
Aganira na Igihe Antoine Cardinal Kambanda yagize ati “Inkwano ntabwo igomba guhindurwamo ubucuruzi, ushyize mu kuri, iyo umuhungu agiye kubaka urugo umukobwa na we bagiye gufatanya ababyeyi baba bakwiye gufatanya bakubakira abana”.
Cardinal Kambanda yongeraho ko inkwano itagomba kubangamira ugushaka kubaka urugo k’umukobwa n’umuhungu ndetse bigomba gukorwa ku buryo bujyanye n’amikoro n’urwego bafite.
Ati “Kuba waca inkwano ikenesha wa muhungu agatangira ntacyo afite cy’ibyangombwa by’urugo kubera ko yayatanze mu gutanga inkwano, uba uhemukiye na wa mukobwa kuko urwo rugo ntabwo ruba ruzafata ahubwo ababyeyi bubatse [iwabo w’umukobwa n’iwabo w’umukobwa] baba bagomba guteranya no gufatanya kugira ngo bubakire abana”.
Iki kibazo gituma hari abakobwa bajya bishyingira kubera ko iwabo barimo guca inkwano akabona umuhungu ashaka ko bashyingiranwa ntabwo afite ubwo bushobozi kandi amukunda abona ko bashobora kubakana.
Cardinal Kambanda ati “Ni uguhemukira umwana, bakwiye gushyira mu kuri ntibabangamire urukundo rw’abana bashaka kubaka ibintu ni ibishakwa”.
Ubusanzwe inkwano nta giciro igira kandi ntigomba guciririkanywa kuko umuntu atari igicuruzwa. Yasobanuye kandi ko inkwano idakwiye kuba ikibazo hagati y’imiryango, ahubwo ko ari ikimenyetso cyiza cy’urukundo gikwiye gutuma imiryango irushaho gukundana no kubana neza.
Itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo ya 167 rivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira:
1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo;
2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”