Baraka Olègue, ufite imyaka 20, kuva kuwa gatanu afungiye muri kasho ya polisi mu mujyi wa Bujumbura azira videwo yasohoye y’urukoza soni kuri Kiliziya Gatolika.
Uyu muhanzi ukiri muto urubanza rwe rwatangiye kuwa kabiri ubwo yasohoraga amashusho magufi atangaza igitaramo cyari giteganijwe kuba kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2022, ubwo abakristu ku isi hose bizihiza umunsi mukuru wa Pasika.
Ati: “Mu mashusho, Olègue yigaragaje mu mwenda w’Abepiskopi Gatolika aherekejwe n’umukobwa ukiri muto wambaye imyenda ya liturujiya ya bashiki bacu gatolika. Ni videwo iteye isoni irimo ibintu bibi bituka Imana na Kiliziya Gatolika. ”
Wongeyeho ko yanakoreshaga irangurura majwi igenda itangaza ko igitaramo kizabera muri Marambya, komini ya Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura .
Umuyobozi wa komine yaratabaye ubwo yasanze uwo muhanzi yafashwe n’abakristu, harimo n’abayoboke ba gatolika.
Ati: “Abantu benshi batunguwe na videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse n’umupadiri waho yifashe impungenge kubera iyo videwo yari abonye. Yavuze ko iki gitaramo kinyuranye n’imyitwarire y’aBurundi kandi ko cyanduza isura ya Kiliziya Gatolika ku munsi wa Pasika”.
Ati “Usibye guhagarikwa n’inzego z’ibanze z’iki gitaramo, uyu muhanzi ukiri muto yafatiwe i Carama, mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura. Umuyobozi wa komini Mutimbuzi asobanura ko “iki gitaramo kinyuranye n’imigenzo n’umuco w’Abarundi mu gihe igihugu cyacu cyashyize imbere Imana”.
Nyina n’umwunganizi we barasaba ko yarekurwa, bakavuga ko “abakristu bo mu itorero ko bari inyuma y’ifatwa rye kandi abayobozi b’iryo torero bavuze ko iryo torero ridashobora kumwohereza muri gereza.” Nyina yongeraho ko abayobozi ba gatolika bamubwiye ko kiliziya ishyigikiye imbabazi.
Amakuru aturuka muri polisi avuga ko umupolosi bireba azinjira muri iki kibazo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mata 2022, afatanyije n’ubucamanza.
Uyu muhanzi ukiri muto Baraka Olègue ubu ni ubwa kabiri afunzwe ,kuko no mu mwaka wa 2019, yari yafunzwe azira gushishikariza imyitwarire y’ubusambanyi akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa yutube.
Uwineza Adeline