Priti Patel Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza na Vninent Biruta Minisitiri w’ubanyi n’Amahanga w’uRwanda bagize icyo bavuga k’ubantu n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu bamaze iminsi banenga gahunda y’ubwongereza igamije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu bwongereza.
Min Patel yavuze ko abanenga ino gahunda bananiwe gutanga ibisubizo kuri icyo kibazo ahubwo bahitamo kunenga gusa.
Inyandiko igaragaza ibitekerezo bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’ubwongereza Priti Patal mu binyamakuru byo mu bwongerereza birimo ikzwi nka “ the Times”, bavuga ko ,ubwongereza n’Urwanda bahisemo igisubizo kirimo guhanga agashya mu rwego rwo gutanga igisubizo kigamije guhangana n’ubucuruzi bwa magendu bukorerwa abantu .
Minisitiri Patel na Minisitiri Vincent Biruta bakomeza bavuga ko uburyo buriho ku isi bujyanye n’abasaba ubuhungiro burimo gusenyuka bitewe n’ubukana bw’amakuba ajyanye n’imibereho hamwe n’ubucuruzi bw’abantu.
Baragira bati: “Turimo gufata ingamba zirimo gushira amanga no guhanga agashya ndetse ntibitangaje ko inzego zinenga gahunda zacu zananiwe gutanga ibisubizo byazo bwite.Kwemera ko aka kababaro gakomeza ntibikiri amahitamo ku gihugu icyo ari cyo cyose cyifitemo gufasha”.
Bakomeza bavuga ko , gahunda yo kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu bwongereza, bagashobora kuhatura, izatuma abantu bahunga itotezwa mu bihugu baturutsemo bakabasha kubona aho batura bafite umutekano.
Banongeyeho ko amafaranga Ubwongereza buzaha u Rwanda muri iyo gahunda , mu ntangiriro angana na miliyoni 120 z’amapawundi azafasha mu gucyemura ibura ry’amahirwe y’akazi rituma habaho abimukira bajya gushakisha imibereho ahandi.
Min Vincet Biruta yongeyeho ko u Rwanda ruri mu bihugu bitekanye cyane ku isi” kandi ko rusanzwe rwaramaze gucumbikira impunzi 130,000 ziva mu bihugu bitandukanye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda banongeyeho ko iyo gahunda izaca intege abimukira ntibashyire ubuzima bwabo mu kaga ,bakora ingendo zirimo ibyago.
Ibisobanura bya Min Vincent biruta na Min Priti Patel bije nyuma yaho bamwe mu bategetsi n’imiryango itegamiye kuri Leta mu bwongereza barimo Musenyeri mukuru wa Canterbury Justin Welby banenze kino gikorwa maze bavuga ko hari ibibazo bikomeye byo gushyira mu gaciro kuri iyo gahunda.
Ishami ry’umryango w’Abibumbye ryita ku mpuzi kw’isi HCR naryo ryari ryanenze kino gikorwa bavuga ko ari ubucuruzi bw’abimukira buri gukorwa n’Ubwongereza..
ni nyuma yaho kuwa 14 Mata 2022 Urwanda n’ubwongereza basinye amasezerano arebana n’uko ubwongereza bwajya bwohereza mu Rwanda abimukira bifuza gutura mu Bwongereza bakaza gutuzwa mu Rwanda aho gutura mu Bwongereza ndetse bakajya banahabwa ibyo bagakwiye kubona bari k’ubutaka bw’ubwongereza ku ngengo y’imari y’ubwongereza.
HATEGEKIMANA Claude