Gustave Mbonyumutwa umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa umwe mu bashinze MDR- Parmehutu aheruka gutangaza ko kugeza ubu atarasobanukirwa neza n’icyitwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi .
Ibi yabitangaje kuwa 15 Mata 2022 Ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru Gaspard Musabyimana nawe uzwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ibi abivuze nyuma yaho mu cyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28 hagarutswe cyane ku bapfobya bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi 1994 by’umwihariko ababa ,mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ndetse ko n’ubwo bakunze kubigira imikino ubu bagiye guhagurukirwa abo bigaragayeho bakaba batangira gukurikiranwa n’ubutabera.
N’ubwo avuga gutya ariko Muri icyo kiganiro Mbonyumutwa yongeye guhakana umubare w’Abatutsi bishwe 1994 avuga ko utangana n’uwemejwe n’umuryango w’Ababibumbye .ibi bikaba bigaragaza ndetse binashimangira ibitekerezo bye bigamije gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi 1994..
Kuri we ndetse n’umuryango Jambo Asbl abarizwamo bakunda kuvuga icyo bise “double Jenoside” ngo niyo mpamvu bitwa ko bapfobya ndetse bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko abazi neza Ibya Mbonyumutwa na Jambo ASBL bavuga kuri ‘ Double Jenoside’ bemeza ko ijambo “double Jenoside” ari ibitekerezo by’abahezanguni bahoze mu butegetsi bwa MRND-CDR bakaba bakoresha iryo jambo bagamije gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi no gusiga icyasha abahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi. ibi bakabikora mu rwego rwo kugaragaza urwango bagifitiye Abatutsi no gutoneka ibikomere by’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi .
Dore impamvu Gustave Mbonyumutwa ashirwa mu gatebo k’abahakanyi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo kugeza ubu atarisobanukirwa!
Mbonyumutwa ntiyemera ko Interahamwe zashyiriweho kurimbura Abatutsi n’abatari bashyigikiye uwo mugambi mutindi , ahubwo yakunze kuvuga ko Interahamwe rwari urubyiruko rwashyiriweho gusa gucengeza amahame n’amatwara y’ishyaka MRND ryari k’ubutegetsi , yiyibagije ko Interahamwe zahawe imyitozo ya gisirikari ndetse zigishwa no kwica.
Gustave Mbonyumutwa yanakunze kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ashaka kugaragaza ko itateguwe ariko akirengagiza ko Abatutsi batangiye gutotezwa no kwicwa guhera mu myaka ya 1959,1962 kugeza 1994 kuva k’ubutegetsi bw’abaperimehutu sekuru yarabereye umwambari. Mbere yo kuvuga ko jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe Gustave Mbonyumutwa yaba yibuka icyo Antoine Mugesera yashakaga kuvuga, ubwo mu mwaka w’1993 yavugiraga ku Kabaya ngo:”Abatutsi tuzabanyuza muri Nyabarongo basubire iwabo muri Abisiniya?
Harya icyo gihe indege yari yagahanuwe? Abatutsi se bicwa mu Bugesera, mu Bigogwe, Kibirira n’ahandi, iyo ndege bagize urwitwazo yari yagahanuwe?
Gustave Mbonyumutwa Kandi afata abishwe n’Interahamwe n’abasirikari ba Habyarimana akabashyira ku mutwe wa FPR. Muri abo avugamo ba Nyakwigendera Emmanuel Gapyisi wiciwe i Kigali muw’1993 icyo gihe FPR ikaba yari ikibera ku Murindi, akavugamo Felisiyani Gatabazi warwanyaga cyane ubutegetsi bwa Habyarimana, n’abandi bahigwaga bukware bishwe n’interahamwe na Ex Far babaziza ko batumvaga ibintu kimwe n’ubutegetsi bw’akazu bwarimo butegura jenoside ku batutsi .
Gustave Mbonyumutwa Ruhumuriza aratinyuka akavuga ko ko Leta y’Abatabazi ntaho ihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ngo ahubwo iyo Leta yagerageje kuyihagarika bikananirana ariko abazi uyu muryango wa Mbonyumutwa bakavuga ko abiterwa n’uko ise umubyara ariwe Shingiro Mbonyumutwa yari akuriye ibiro bya Ministiri w’Intebe wa Leta y’Abatabazi yashize mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo yiyibagiza ariko, ni uko uwo Minisitiri w’Intebe, Yohani Kambanda, yiyemereye imbere y’Urukiko rwa Arusha, ko Leta yari ayoboye yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gustave Mbonyumutwa Ruhumuriza asanzwe mu cyitwa Jambo Asbl kiganjemo urubyiruko rukomoka ku bambari b’ingoma ya MRND-CDR bateguye bakanashira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi . iyi jambo Asbl ikaba izwiho gutegura ibiganiro bigamije gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi.
HATEGEKIMANA Claude