FDLR yaciye amande y’inka 14 Col.Kamanzi wa FARDC, zirabagwa ziribwa n’abarwanyi b’uyu mutwe ku munsi mukuru wa Paska .
Umunsi wa Paska wizihijwe bagabana inyama kikjaba ari igikorwa cyabereye ku cyicaro cya FDLR / FOCA kiri ahitwa i Paris mu rutare rwa Nyamuragira muri Teritwari ya Rutshuru. Muri ibyo birori hakaba harabaye n’itangwa ry’amasakaramentu yo kubatizwa ku bagatolika,imihango ikaba yarayobowe n’aba Padiri bavuye mu Mujyi wa Goma.
Mu birori bya Paska hariwe inka 14 zashimuswe mu gikuyu cya Col Kamanzi wo mu ngabo za FARDC kiri ahitwa mu Bwiza, zikaba zarashozanwe n’abarwanyi b’umutwe udasanzwe wa FDLR/CRAP uyoborwa na Col Ruhinda . Aba barwanyi bavuga ko izi nka ari amande baciye Col Kamaza kubera yatinze kubaha umusoro w’igikuyu cye kiri mu Bwiza.
Byabaye itegeko aho buri mworozi wese ufite inka aho mu bikuyu byororerwamo inka aho mu gace ka Bwiza ndetse no mibindi bice byo muri Rutshuru,ategetswe gutanga umusoro w’inka aho buri nka isora amadorari 20 buri kwezi,umwe mu borozi bahororera yabwiye Rwandatribune ko byibuze buri kwezi bashyira Col Ruhinda,ibihumbi icyenda by’amadorali hakiyongeraho ko buri mwaka batanga inyama za Noheri n’Ubunani.
Uyu mworozi yagize ati:”Ejobundi kuri Bonane ho byatubereye ibibazo aho twajyaniye Col Ruhinda inka tuyivana hano dutuye tuyigeza mu birindiro bye biri ahitwa Camp Lake tuhageze kubera ko inka yari yananiwe kubera urugendo rurerure abasilikare be batangira kuvuga ko twayiroze! Ati:”Ni Imana yahatuvanye pe!Kuko bari bagiye kutwica byadusabye ko tuhamara iminsi kugirango barebe niba abariye kuri iyo nka batagize ikibazo.
Iki kibazo kimaze iminsi aho abaturage bo muri ako gace bamaze iminsi binubira imisoro batanga muri FDLR idafite icyo isobanura,bikaba bigeze naho n’abasilikare ba Leta basorera inyeshyamba. N’ubwo bigaragara ko FDLR yakira amafaranga menshi ava mu misoro no mu bindi bikorwa ariko abarwanyi babo bavuga ko ayo mafaranga ajya mu mifuka y’abayobozi babo gusa.
Mwizerwa Ally