Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2022, biteganijweko abakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba bahurira mu nama yiga ku mutekano w’akerere k’ibiyaga bigari by’umwihariko uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba ari inama ibera i Nairobi muri Kenya.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo nk’igihugu gishya giheruka kwemererwa kwinjira muri uyu muryango, byatangajwe ko Perezida Antoine Felix thsiekedi Tshilombo we, yaraye ageze i Nairobi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022.
Biteganijwe ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Yoweri Kaguta Museveni nabo bategerejwe muri iyi nama kuri uyu munsi.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya DR Congo bivugwa ko iyi nama abakuru b’ibihugu uko bemeje ko izajya iba nyuma y’ibyumweru 2, aho byitezweko iy’ubutaha izaba yanitabiriwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.
Byitezwe ko iyi nama iteganijwe uyu munsi iza kuvamo imyanzuro iri butangazwe n’ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta usanzwe anayoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe.
Iyi nama binavugwako yatumiwemo abajyanama b’ibihugu by’Ubufaransaa na Leta zunze ubumwe za Amerika.