Uyu munsi tariki ya 22 Mata 2022, Mwai Kibati w’imyaka 90 wabaye Perezida wa Kenya mu mwaka wa 2002 yitabye imana .
Aya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo wigeze kuyobora Kenya yatangajwe na Perezida wa Kenya uriho ubu, Uhuru Kenyatta wavuze ko igihugu kibuze umuntu w’intwari.
Mu magambo ye, Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko ari umunsi w’agahinda kuri we n’igihugu muri rusange, ko babuze umuyobozi mwiza wahoze ari Perezida, Mwai Kibaki.”
Yakomeje avuga ko iki gihugu cyashyizeho icyunamo.
Ati “Ntegetse ko mu rwego rw’agaciro Abanya-Kenya bahaga Mwai Kibaki, igihugu gishyiraho igihe cy’icyunamo kugeza ku mugoroba w’umunsi azashyingurwaho. Muri icyo gihe amabandera yose yururutswe agezwe muri kimwe cya kabiri.”
Kibaki yabaye Perezida wa gatatu wa Kenya, ayobora kuva mu 2002 kugeza mu 2013. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyamwishe.
Uwineza Adeline