Mu gihe cya Covid19 icyorezo cyibasiye Isi imipaka myinshi yaba iyo k’ubutaka cyangwa se iyo mu kirere yarafunzwe ,icyakora ibi byaje bisanga hari indi mipaka y’ibihugu bihana imbibi n’uRwanda yafunzwe kubera impamvu za politiki, iyo mipaka yari ifunze ni ihuza igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi yafunzwe kuva kuwa 04Kanama 2016 hamwe n’uwa Kagitumba, Gatuna na Cyanika ihuza u Rwanda na Uganda yafunzwe kuwa 28 Gashyantare 2019.
Guhera mu mwaka w 2017 umubano w’u’Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda wajemo agatotsi kubera impamvu za politiki . U Rwanda rwashinjaga Uganda kuba inyuma y’imitwe ishaka kuruhungabanyiriza umutekano, dore ko hari imwe muri iyo mitwe yashinjwaga ko ikorera imyitozo muri kiriya gihugu . Aha twavuga nka P5 ya Kayumba Nyamwasa ndetse na RUD URUNANA iyi mitwe yombi yakoreraga muri kiriya gihugu mu buryo buteruye ariko bagahabwa ubufasha n’iki gihugu cya Uganda.
Nyuma y’ibiganiro biheruka guhuza Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Prezida Museveni bakagira ibyo bumvikanaho , guhera tariki ya 31 Mutarama 2022 imipaka ihuza iki gihugu n’uRwanda yongeye kuba nyabagendwa ,mbese ibyishimo nibyose kubaturage bo mubihugu byombi.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo mu Majyepfo ho siko bimeze kuko kuva kuwa 04 Kanama 2016 imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi igifunze.
Iyi mipaka ihuza ibihugu byombi yakunze kuganirwa ho n’impande zombi, uBurundi bugasaba uRwanda ko rwabashikiriza abagize uruhare mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza ,nkuko byatangajwe na Sonia Ines Niyubahwe umutegetsi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burundi, mu nama yari yagiranye na bamwe mu bayobozi b’Abarundi kuwa 8 Ukwakira 2021.
Iki gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi cyageragejwe mu mwaka wa 2015 bamwe mubabiteguye bibapfubanye bahungiye mu Rwanda ,iki gihugu rero nticyahwemye gusaba uRwanda ko bwabashyikiriza ababagabo ngo bakanirwe urubakwiriye mugihe u Rwanda rwasubije u Burundi ko abo bantu bagengwa n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi . U Rwanda kandi ntirwahwemye gushinja u Burundi gukorana no gufasha imitwe y’inyeshyamba nka FLN igamije kuruhungabanyiriza umutekano .
Iki gihugu kikaba gishinjwa ko hari intwaro zabaga zigiye kohererezwa FLN zikanyuzwa i Bujumbura cyakora n’ubwo u Burundi bwakunze kubihakana nyamara u Rwanda rwakomeje rugaragaza ko inyeshyamba za FLN zateraga ibitero byazo ziturutse mu Burundi. Kugeza ubu rero abaturiye imipaka yerekeza i Burundi bakaba bagihanze amaso ikirere ngo kuko batazi niba uyu mupaka uzafungurwa vuba, dore ko naba bari biteze ko nabo bagombaga gufungurirwa mugihe bafunguraga umupaka wa Uganda.
Umuhoza Yves