Nyuma y’uko U Rwanda rusinyanye amasezerano n’ubwongereza yo kwakira Abimukira ibihumbi 4000, n’ubwo ibi bitavuzweho rumwe n’abantu batandukanye , uRwanda rwongeye kugirana ibiganiro n’igihugu cya Denmark byo kohereza abandi bimukira mu Rwanda.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda wavuze ko u Rwanda ruri kuganira na Denmark ku bimukira iki gihugu gishaka kohereza mu Rwanda
Ati: “ Kuba ibiganiro bihari byo birahari, ariko ibindi by’uko twemeranyije nabo cyangwa turemeranyije ntacyo nabitangazaho kuko ibiganiro bigikomeje.”
Itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryari riherutse kubikomozaho ariko naryo ntiryatanze ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo, nyamara n’ubwo ubwongereza bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda bamwe mu bayobozi b’ubwongereza ntibabivuzeho rumwe.
Kugeza ubu, ibi biganiro biri hagati y’ibihugu byombi, ntamyanzuro yeruye birageraho yemeza cyangwa ihakana ko abo bimukira bazazanwa mu Rwanda.
Uwineza Adeline