Mu isuzuma ryateguwe na Sosiyete sivile ya Bagira, kuri uyu wa 22 Mata 2022 rigamije kureba impamvu umutekano muke ugenda urushaho kwiyongera muri iyi komini ya Bukavu , ryagaragaje ko abantu 15 bahasize ubuzima muri iyi minsi mike itageze kumezi 2
Ibi byabaye nyuma y’inama yateguwe ku bijyanye n’umutekano muri aka gace.hanyumaMuri raporo yakozwe yagaragaje ko abantu 4 barasiwe mu turere twa Ciriri, Cikony na Mulwa. Muri utwo turere, imirambo ine yari yatoraguwe. Hiyongeyeho kandi, abantu 7 bari batwitswe ari bazima , muri bo harimo umudamu ufite imyaka mirongo inani w’umupfumu .
Muri iyi raporoyakozwe, sosiyete sivile ya komini ya Bagira, ivuga hari ibibazo 3 byo gushimuta byanditswe mu turere twinshi harimo akarere ka Kanoshe, amazu 4 yatwitse, n’amazu 7 yibasiwe n’inkongi muri iryo joro rimwe.
Iyi miterere y’abaturage yongeraho ko muri Werurwe, imbunda eshatu za AK47, chargeurs 4 z’imbunda,hamwe n’amasasu 114 byatoraguwe mu murima wa Chabarhabe na grenade yavumbuwe ku Muhanda wa Burhiba mu karere ka Cikonyi.
Kubera iyi shusho iteye ubwoba, sosiyete sivile irahamagarira abayobozi bo mu nzego zose kugira uruhare mu kugarura umutekano mu gace ka Bagira no kugabanya umuvuduko w’umutekano muke muri iyi komine,.
Uwineza Adeline