Inteko ishinga amategeko y’u Burundi yatoye itegeko ryemerera abakobwa n’abagore kujya gukorera muri Arabia Saudite nyuma y’aho bajyaga bajyayo rwihishwa.
Nyuma y’urugamba rukomeye rw’abarundikazi bajyaga mu bihugu by’abarabu bwihishwa, ubu inteko ishingamategeko y’igihugu cy’uburundi yatoye itegeko ribemerera kujya mu gihugu cy’Arabia Saudite.
Kugeza ubu Abarundikazi bari mu baturuka mu bihugu bya Afurika bajya gukorera mu bihugu by’Abarabu ari benshi. Dore ko nko muri 2021 habarurwaga abagera kuri 414 bajyanyweyo.
Nyamara bamwe bavuga ko iyo bahageze babaho ubuzima bubi bitewe n’uko nta bwigenge bagira rimwe na rimwe bakabura n’uko basubira mu gihugu cyabo.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano, Gervais Ndirakubuca kuri uyu wa Gatanu ubwo yabwiraga abadepite ko iryo tegeko ryari rikenewe ku Burundi kuko rizatuma Abarundikazi bajya muri ibyo bihugu bagenda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yakomeje agira Ati “Twari tumaze iminsi tubona birimo akajagari kenshi aho wasangaga abajya gukora aka kazi bahindutse nk’abacakara. Ibi bizatuma bagenda hubahirijwe amategeko, ugiye azi ngo nzahembwa aya n’ugize ikibazo ambasade zacu zimukurikirane, tumenye ibibazo byose yahuye na byo.”
Icyakora bamwe mubatanze ubuhamya babaga muri Kowete bavuga ko muri kiriya gihugu umuntu umwe ahembwa amafaranga ibihumbi 500 by’amafaranga akoreshwa mu Burundi ariko bitababuza kubaho nabi kubera kutishyira ngo bizane.
Gusa kugeza ubu imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore ikomeje kugaragaza impungenge ngo kuko batizeye uburyo aba bagore bazajya bakirirwa n’uburyo bazajya bafatwa mu gihe bageze muri ibi bihugu.
Uwineza Adeline