Nyuma y’amagambo yatangajwe n’umuyobozi wa Kaminuza ya Edinburg yo mu Bwongereza Debora Kayembe , abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter apfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ,ambasade y’uRwanda muri icyo gihugu yamaganye amagambo y’uyu muyobozi bavuga ko yuzuyemo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ambasaderi w’uRwanda mu Bwongereza Johnston Busingye mu ibaruwa yandikiye Prof. Peter Mathieson, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Edinburg [Principal], kuwa 21 Mata 2022, yamugaragarije ko u Rwanda rutanyuzwe n’igisubizo cy’iyi kaminuza ku magambo ya Kayembe.ni mugihe uyu muyobozi yari yasabiwe gufatirwa ibyemezo bituma adakomeza gukongeza ibitekerezo bye muri kaminuza
Ibi byaturutse kumagambo uyu muyobozi yivugiye Kuwa 14 Mata nkuko ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kibivuga, Kayembe abicishije kurukuta rwe rwa Twitter yanditse amagambo nyuma aza kuyasiba, yongera kuwa 19 Mata, yamagana ko u Rwanda rwakwakira abimukira n’impunzi zizaturuka mu Bwongereza ariko abivangamo no guhakana no gupfobya Jenoside.
Kayembe yongeyeho ko u Bwongereza budakwiriye gukorana n’u Rwanda kuko ruyobowe n’abagize uruhare muri Jenoside.
Icyakora nyuma yo kotswa igitutu, ejobundi kuwa Kane Kayembe yanditse andi magambo yisegura ariko mu buryo butarimo gusaba imbabazi cyangwa kwisubiraho ku magambo yatangaje. Yashimangiye ko ibyo yavuze bidakwiye kubonwa nk’ibitekerezo bya Kaminuza ya Edinburg, ahubwo ari ibye bwite nka Kayembe.
Nyuma ambasade y’uRwanda mu Bwongereza yavuze ko uyu muyobozi yakoresheje umwanya afite nabi agashyira abamukurikira murujijo, kuko nk’umuntu w’umuhanga kandi ufite umwanya ukomeye ntiyakagombyen kuvuga nkaya ahakana akanapfobya Jenocide yakorewe abakorewe abatutsi.
Uyu muyobozi uyobora iyi kaminuza akomoka muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo , akaba yarasabiwe guhanwa by’intangarugero, yatangiye kuyobora iyi kaminuza muri Werurwe umwaka ushize wa 2021.
Umuhoza Yves