Nyuma y’intambara imaze igihe yaraciye ibintu muburasirazuba bwa Congo imirwano Yongeye kubura hagati ya Red Tabara ishyigikiwe na Mai Mai Illunga n’imitwe ibiri ifite inkomoko muri Congo nibura abantu umunani, barimo umusivili, baguye muri icyo gitero
Ibi byabereye ahitwa mu Bijombo, mu gace ka Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aha ni muburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Yozefu. ni umuturage wa Bijombo yabwiye SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru ko “inyeshyamba za Red Tabara hamwe n’abasirikare ba Mai Mai Illunga bateye mu midugudu ya Kziba na Murara”.
gusa amakuru avuga ko umusivili yishwe, abandi batatu barakomereka.
Iyi mitwe yitwara gisirikare ya Mai Mai na Red Tabara irashinja abarwanyi bo mu matsinda abiri y’umuryango wa Banyamulenge, ari bo Gumino wa Koloneli Nyamusaraba na Twirwaneho ko ari bo babateye.
Mukubyigamba umwe mubarwanyi ba Twirwaneho yagize ati: “Twishe abarwanyi barindwi ba Red Tabara dufata undi.”
Umuvugizi wa Red Tabara we ntacyo yatangaje kuri iyi nkuru; Muri kariya gace ka Congo,hamaze igihe havuzwe imirwano hagati ya Red Tabara n’abafatanyabikorwa bayo ku ruhande rumwe na FDNB (Ingabo z’igihugu z’Uburundi) n’abafatanyabikorwa bayo kuva mu Kuboza gushize.
Umuhoza Yves