Mu buzima bwa buri munsi hari ubwo umuntu akora akazi bigatuma ananirwa ku buryo usanga umuntu afite umunaniro ukabije, iyo wagize icyo kibazo , kugira ngo ubuzima bukomeze kumera neza hari ibyo ushobora gukora kugirango ubashe gukomeza kubaho kandi unabashe gukomeza gukora akazi.
Umuntu wagize umunaniro ukabije aba atagishoboye gutekereza neza ndetse akumva yanze akazi, agakora akazi yumva atagashaka, umusaruro ukaba muke. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umunaniro ukabije unatera indwara z’umubiri zirimo n’umubyiyumvo ukabije.
Ihungabana ry’ubukungu naryo ryatumye abakoresha bamwe na bamwe basaba abakozi gukora amasaha y’ikirenga, rimwe na rimwe bakanabahemba make,ibyo nabyo bitera umunaniro.
Kuba umuntu adahabwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro irebana n’akazi ke cyangwa akarengane yaba afite mu bintu ibyaribyo byose nabyo bigira uruhare mu gutuma umuntu agira umunaniro ukabije. Na none umunaniro ushobora guterwa no kugera mu kazi ukabura icyo ufata n’icyo ureka, cyangwa kugirana amakimbirane n’abandi bakozi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru JW.Org cy’Abahamya ba Yehova kivuga ko hari ibyo washyira mu mwanya wa mbere byagufasha kurwanya umunaniro,birimo nko kuba mu muryango wishimye, koroshya ubuzima, no kuruhuka ibi zizagufasha guhangana n’umunaniro ukabije.
Ibindi byagufasha n’ibimwe mu biribwa bikurikira birimo Watermelon, Amata ,Ibishyimbo, Ubunyobwa,Ibihunyo, ibijumba, Amagi, Icyayi bakunze kwita (Green Tea)
Igihe cyose uzumva umubiri wawe wacitse intege, unaniwe, aho guhita witabaza ibizwi mu kongera imbaraga ( energy drink) , uzahitemo kimwe cyangwa byose muri biribwa byavuzwe haruguru kuko uretse ku kongerera ingufu bizanaguha izindi ntungamubiri zinyuranye.
Uwineza Adeline