Mu mirwano ihanganishije ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na M23 ,ingabo za Congo Kinshasa zivuga ko zimaze kwirukana uyu mutwe mu birindiro byayo bya Tshanzu.
Iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2022, aho ingabo z’igihugu zagabye ibitero by’imbunda zikomeye ku birindiro by’umutwe wa M23 biri ahitwa Tshanzu , Gurupoma ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC iragira iti:”Turabamenyesha ko FARDC yatsimbuye abarwanyi ba M23 ku birindiro byayo bya Tshanzu n’indi misozi y’ingenzi cyane mu gace ka Runyoni muri Gurupoma ya Jomba Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.”
Umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma yemeje ko bagabweho igitero na FARDC avuga ko yihuje na FDLR na Mai Mai Nyatura.
Yagize ati”Ihuriro rya FARDC , FDLR na Mai Mai Nyatura , batugabyeho igitero, twamaze amasaha atatu duhanganye nabo. Twe nka ARC turwana kugeza ku munota wa nyuma.”
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yubuye kuwa 23 Mata 2022 nyuma yaho uyu mutwe wirukaniwe mu biganiro ushinjwa kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC mu gace ka Bugusa.
Kuva M23 yakubura imirwano mu Ugushyingo 2021, yakunze kuvuga ko isaba Guverinoma ya Congo Kinshasa ko yashyira mu bikorwa amasezerano ya Addis Ababa. Aya masezerano yavugaga ko abarwanyi b’uyu mutwe bakiri bato bagombaga kwinjizwa mu gisirikare n’aho abakuze bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe.