Uyu Bobi Wine nyuma yo kubona ko atariwe wenyine urubyiruko rwishimira hariya mu gihugu cya Uganda gusa ko ahubwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka amurushya gukundwa muri ikigihe, byatumye acika intege ku buryo bugaragarira ijisho.
Ibyo byahereye ubwo igihugu cyose cya Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2022 bizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 48 uyu Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amaze ku Isi, ubwo urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu,rwerekanye bidasubirwaho uburyo bakunda Lt Gen Muhoozi . Ariko reka bamukunde ni mugihe kuko nawe ubwe arabakunda mu ijambo yegejeje kubari bitabibiriye ibyo birori i Lugogo yavuzeko adashimishijwe gusa n’isabukuru ye gusa ko ahubwo icyo ashize imbere ari imiberehe myiza y’urubyiruko .
Muhoozi yavuze ko adashaka ko urubyiruko rwakongera gusigara inyuma ukundi. Ibyo Bobi Wine akimara kubyumva yahise atangaza ko ari ibyo Muhoozi yakoze ari igikorwa gisa no kwiyamamaza.
Yagize ati:”Banya-Uganda mwese muhaguruke mumfashe turwanye ubuyobozi bw’igitugu bwa Perezida Museveni kuko ibi bari gukora ni amarenga yo kwiyamamaza”.
Abajijwe niba adatewe ubwoba n’umubare w’urubyiruko rushyighikiye Gen Muhoozi , yagize ati”Ntabwo bariya mubona bamushigikiye”
Gusa ababona Muhoozi nki ntwari bo bakomeje kwiyongera kubwinshi muri bo twavuga Gen Kayihura we yagize ati :”Ntitugomba gufata Muhoozi nk’umuntu wiyoroheje ,kuko mushobora kureba namwe imbaraga yashize mu mubano wu Rwanda na Uganda ndetse na Africa muri rusange.”
Gen Kayuhura uvugira Muhoozi twabibutsa ko , bafitenye ubucuti budasanzwe aho Gen Muhoozi aherutse gutakambira Se[Perezida Museveni] ngo amuhe imbabazi igihe yari yamufatiye ibihano bikarishye birimo n’igifungo.
Mudahemuka Camille.