Martin Fayulu yamaganye igitekerezo cyo kwicara ku meza kwa Perezida Tshisekedi hamwe n’imitwe yitwaje intwaro zihungabanya uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida wa Ecidé, Martin Fayulu Madidi yagaragaje ko muri iyi gahunda ya EAC harimo akaga gakomeye kabangamiye igihugu cya DRC .
Uyu Fayulu uhanganye na Perezida Tshisekedi arashishikariza abaturage kwirwanaho.
Ati: “Abagabo n’abagore bo muri Congo, mufite akaga gakomeye kabangamiye DRC. Umwuka wo gukunda igihugu ugomba kudusunikira kurengera igihugu cyacu kurushaho no ku gikorera neza.
Usibye Fayulu, ushinja umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi “gutanga igihugu mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro”, inzego z’imiryango itegamiye kuri Leta, cyane cyane ACAJ, yari yatumiye Tshisekedi ,ariko Perezida ntiyagomba kuganira n’abagize uruhare mu bwicanyi bw’abaturage ndetse no gusahura ubutunzi bw’iburasirazuba bwa DRC. Izi nzego zizera ko abakoze ibyo byaha bagomba kubazwa ibyo bakoze.
Hagati aho, i Nairobi, ku wa gatandatu tariki ya 23 no ku cyumweru tariki ya 24 Mata, abahagarariye imitwe yitwaje intwaro bitabiriye inama z’amahoro muri DRC, bishimiye iki gikorwa cyakozwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba.
Byari kandi ikibazo, mu bindi, ingamba zo gutegura neza imbogamizi zishobora gutuma bishobora gukemuka , intandaro y’amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC, ingamba zitari iz’abasirikare, ndetse no gushyira mu bikorwa ubutabera bw’inzibacyuho .
Uwineza Adeline