Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arasaba Ubwongereza abagabo batanu bucumbikiye bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabigarutseho ubwo yakiraga abadipolomate bashya baje guhagararioraibihu byabo mu Rwanda, kuri uyu wa 26 Mata 2022 .
Umukuru w’igihugu yagaragaje akababaro u Rwanda utewe n’abantu bakoze amahano mu Rwanda,ariko nanubu bakaba bidegembya ku butaka bw’Ubwongereza.
Paul l Kagame ,yavuzeko imyaka 15 ishize u Rwanda rusaba Guverinoma y’Ubwongereza ko yakohereza ,Vincent Bajinya,Celestin Ugirashebuja,Charles Munyaneza,Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka basize bakoze amahano mu Rwanda kugirango baryozwe ibyo bakoze.
Umukuru w’igihugu yakomeje agaragariza Guverinoma y’Ubwongereza ko icyo u Rwanda rukeneye aruko bagezwa imbere y’ubutabera. Yagize ati”Ntabwo twishimiye uburyo abo bagabo bakomeje kwidegebya ku butaka bwiza bw’Ubwongereza”
Yakomeje agira ati:”Nubwo baryorezwa ibyo bakoze mu Bwongereza twizeye ubutabera bwabo”
Mu minsi mike ishize nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’iy’Ubwongereza basinyanye amasezerano yo kwakira abimukira bazaba baturutse mu gihugu cy’Ubwongereza.