Ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rizwi nk’Imbonerakure” rwakozanijeho n’abayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ,CNL.
Ibi byabaye mu gihe ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CNL riyoborwa na Agato Rwasa ryiteguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 bamaze bemewe n’igihugu cyabo.
Abatangabuhamya bavuga ko kwizihiza iyi sabukuru y’ishyaka rya CNL yagombaga kuba nk’uko yari yateguwe mu bice bitandukanye nko muri komini ya Mwumba na Kiremba ni mu ntara ya Ngozi mu majyaruguru y’uBurundi no muri komini ya Kanyosha y’intara ya Bujumbura.
Ibi birori byari byateguwe kuri uyu wa 24 Mata 2022, bivugwa ko iyi mirwano yabereye i Kiremba hagati y’Imbonerakure za CNDD-FDD zatanye mu mitwe n’abayoboke ba CNL, Amakuru avuga ko bamwe muri aba bayobokeba CNL bafunzwe mu gihe imibare y;abashobora kuba baraguye muri iyi mirwano yagizwe ibanga n’inzego z’umutekano z’u Burundi.
Umuyobozi wa komini wa Mwumba ni we wanditse ibaruwa yo gukumira imihango yo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka itatu CNL imaze ishinzwe .
Imbonerakure z’ishyaka riri ku butegetsi zari zateraniye ku butaka bwagombaga kwakira abaje mu birori ngo “Barwanye abashobora gutera amahane bo muri CNL”.
Abayoboke ba CNL batangaje ko ibi bigaragaza ko nta bwisanzure bwa Politiki bubarizwa mu gihugu, ahubwo ari iterabwoba ry’ishyaka riri k’ubutegetsi.
Ibyo byose nibyo byatumye ibyo birori bisubikwa.
Muri komini ya Kiremba niho umuyobozi wa CNL, Agathon Rwasa avuka, ariko naho iyi mirwano yahuje CNL n’Imbonerakure, ndetse abatari bake bahasiga ubuzima.ku musozi wa Ruyumpu yahitanye benshi. Abatavuga rumwe na leta barindwi barafashwe. Bafungiye mukasho ya polisi mu murwa mukuru w’Intara ya Ngozi, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza.
UMUHOZA Yves