Bamwe mu banyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikorera hanze bakomeje kugaragaza impungenge no kotsa igitutu Padiri Nahimana Thomas.
Mubyo bakomeje kumunenga ngo n’uburyo avuga ko ari perezida w’Abanyarwanda baba mu buhungiro ariko akaba atabasha kugenzura uko abaturage be babayeho hirya no hino ku isi ndetse ngo bamwe muri bo bakaba bakomeje koherezwa mu Rwanda , aho batanze urugero rwa Micomyiza Jean Paul igihugu cya Sweden giheruka kohera kuburanishirizwa mu Rwanda .
Uwitwa Manzi uba mu gihugu cya Malawi yagize ati:” Nyakubahwa Perezida Nahimana nabasabaga ko mwashyiraho Komite ishinzwe kugenzura uko abaturage mushinzwe babayeho mu mpande zose z’Isi, nshingiye ku ishimutwa rimaze igihe ryigaragaza cyane mbona hari icyo mwagakwiye kuba mukora ariko mwiregagiza. Nyakubahwa president leta ikorera imbere mu gihugu ikumazeho abaturage , urugero rwa hafi ni Micomwiza Jean Paul wakuwe muri Sweden akajyanwa mu Rwanda. Ndahamya ko na mbere yuko agezwayo ayo makuru mwari muyazi ariko ntacyo mwakoze ngo atajyanwa. Ibi biragagaza intege nke zanyu nkaba mbona ibyo kuba Perezida w’impunzi mwabifasha hasi”
Twibutse ko igihugu cya Sweden cyohereje Micomyiza Jean Paul mu Rwanda kuwa 26 Mata 2022 nyuma y’uko u Rwanda rushize hanze impapuro zimuta muri yombi kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho bivugwa ko yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yari umunyeshuri mu 1994. Micomyiza akaba yarahise ashyikirizwa ubushinjacyaha bw’uRwanda n’igihugu cya cya Sweden kugirango aburanishwe ku byaha akurikiranyweho.
Benshi bakomeje kwibaza niba Guverinoma ya Padiri Nahimana Thomas ifite ubushobozi bwo kuvugira Abanyarwanda baba mu buhungiro by’umwihariko abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu gihe iyo Guverinoma ye itemewe n’amategeko ndetse ikaba itazwi n’ umuryango mpuzamahanga .
HATEGEKIMANA Claude