Abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro bashinje Leta ya Congo ko ariyo nyirabayazana w’ivuka ry’imitwe myinshi yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na BBC , Murindangabo Olivier wari uhagarariye umutwe wa Gumino muri ibyo biganiro , yavuze ko ikibazo nyamakuru imitwe y’inyeshyamba ihuriyeho ari uko Leta ya Kinshasa, yananiwe kurinda igihugu n’abaturage bacyo ikaba ari nayo ntandaro yatumye benshi bafata intwaro kugirango birengere.
Mulindangabo kandi avuga ko Leta yemera intege nke zayo kandi ivuga ko bagomba kubikosora. Ku rundi ruhande abari mu mishyikirano batashye nta mwanzuro ufashwe.Perezida Uhuru Kenyatta usanwe ariwe muhuza muri ibi biganiro akaba yavuze ko azongera kubatumaho mu gihe cya vuba, kugira ngo bashakire umuti hamwe.
Bemeje ko “ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika bizashakira umuti hamwe n’igisirikari, hanyuma bakongera natwe bakaduhamagara.”
Nkuko byakomeje kugarukwaho n’imitwe itandukanye, beretse Umuhuza muri ibyo biganiro ariwe Nyakubahwa Perezida Uhuru Kinyata, byinshi byatumye amahoro ahungabana muri kiriya gihugu, ndetse benshi bakegura intwaro ,kugira ngo birwaneho nk’uko babyivugira bo ubwabo.
Nk’uko byagarutsweho n’imitwe yose yari yitabiriye ibi biganiro buri wese yagarukaga ku kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi Leta ya Kinshansa igafata inshingano zayo zose .
Umutwe wa Ngumino ni umwe mu mitwe y’insoresore zo mu bwoko bw’Abanyamulenge , bavuga ko impamvu beguye intwaro ukugirango barinde ubwoko bwabo bukorerwa ibyo bita Jenoside n’aba Bembe n;Aba Fuliiru baturanye. Uyu mutwe ukaba usanzwe ukorera mu gace ka Minembwe , muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uwineza Adeline