Buri gihe mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hagenda hagaragaramo udushya dushingiye ahanini ku makimbirane n’umwiryane hagati yabo.
Hari ikizwi nka Kiga- Nduga cyakunze kwigaragaza ndetse kigibwaho impaka hagati yabo ,aho abaturuka mu Majyepfo ( Gitarama,Butare) bakunze kutavuga rumwe n’abandi bitwa ko bakomoka mu majyaruguru(Ruhengeri Gisenyi) .
Iki kibazo cyatangiye gufata indi Ntera ubwo umunyamakuru Venuste Nshimiyimana ukorera ijwi Ry’Amerika mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2021 yatangizaga ikiganiro ku iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama bahoze mu butegetsi bwa Kayibanda Gregroire wakomokaga i Gitarama wayoboye Repubulika ya 1 akaza guhirikwa na Habyarimana Juvenal n’itsinda ry’abasirikare bagera kuri 11 benshi bakomokaga mu Majyaruguru.
Ubwo hagibwaga impaka kuri iki kibazo byahise bigarara ko mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda harimo ibice bibiri bifitanye inzika ndetse bidahuje imyumvire n’ubwo bose bavuga ko bari ku rugamba rumwe.
Hejuru y’ibi hari n’ubundi bwoko bw’amacakubiri muri iyo mitwe, bushingiye ku moko kuko hari abigamba ko ari Abahutu badashobora gukorana n’Abatusi ngo n’ubwo bose babarizwa muri opozisiyo. Aha twatanga urugero rw’uburyo abantu bo Muri RNC batemerwa n’abagenzi babo bo muri opozisiyo bavuga ko ari abavantara ngo kuko bahoze muri FPR Inkotanyi. Iyi mvugo “Abavantara “ yarakaje cyane abo muri RNC bavuga ko kuba bagenzi babo babita abavantara kandi bahuje urugamba ari ukugaragaza amacakubiri n’urwango bafitiye Abatutsi no gushaka kubambura ubunyarwanda .
Twibutse ko abakunze gukoresha imvugo “ Abavantara ari Padiri Nahimana Thomas n’abagize guverinoma ye bakunze kurangwa n’ibitekerezo by’ubuhezanguni n’ingebitekerezo bishaje bya Giparimehutu .
Ubu mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda hagezweho ikiswe”Tubavumbure” nacyo cyazanywe na Jean Paul Ntagara wiyita Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yo mu buhugniro n’abagenzi be bakorana kuri Radiyo Ikamba nk’uko bimwe mu biganiro byabo kuri iyi radiyo bibigaragaza. Aba bavuga ko bagomba kuvumbura umunyarwanda wese uba mu mahanga ( Amerika,Ububiligi, Denmark, na Australia) badahuje ibitekerezo n’imigambi yo kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda bo bavuga ko ari “ Intore “ bagomba kugendera kure’’. Bavuga ko ngo n’ubwo haba harimo incuti cyangwa abavandimwe babo, ku bwabo ntibifuza kubona umunyarwanda uba hanze badahuje ibitekerezo cyangwa imyumvire .
Hakomeje kwibazwa impamvu umuntu wese udahuje ibitekerezo n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda by’umwihariko ku baba hanze ashobora kwibasirwa n’abahora bavuga ko baharanira ,Demokarasi,Ubwisanzure no kwishyira ukizana.
Abakurikiranira hafi ibibera mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bavuga ko n’ubwo hari imvugo ko baharanira Demokarasi nabo ubwabo ntayo baha bagenzi babo kuko barwanya umuntu wese utumva ibintu kimwe nabo ku mitegekere y’u Rwanda mu gihe nabo aribyo birirwa barega FPR. Abandi bakavuga ko ari politiki ishingiye ku kinyoma n’inyota ikabije y’ubutegetsi.
HATEGEKIMANA Claude