Mu nkambi ya Kakuma impunzi zirenga 15 nizo bivugwa ko zahohotewe ,bamwe barakubitwa abandi baterwa ubwoba ko bashobora no kwicwa.ibi byabaye mu gihe kitarenze icyumweru kimwe gusa muri iyi nkambi ibarizwa mugihugu cya Kenya.
Uru rugomo rwibasiye impunzi zo muri iyi nkambi rwakozwe ni izindi mpunzi ziva muri Sudani y’Amajyepfo ziba mu nkambi imwe ibarizwa muri icyo gihugu. Izi mpunzi z’Abanyasudani y’Amajyepfo bakomoka mu bwoko bwa Nuer. Abahagarariye impunzi bavuga ko hakagombye kugira igikorwa ndetse n’abapolisi bagakaza umutekano wabo.
Nk’uko amakuru dukesha SOS media abitangaza , abahohotewe muri rusange ni abahinzi, abamotari n’abacuruzi bato bo mu nkambi.
Nk’uko umuyobozi w’inkambi Yakomeje abivuga yagize ati: “Mu gihe kitarenze icyumweru, twabaze impunzi zirenga 15 zakubiswe, zamburwa ibikoresho cyangwa amafaranga ndetse bamwe baterwa ubwoba ko Bazapfa. Abahohotewe ni Abarundi n’AbanyeCongo ”, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Impunzi zo murii zone ya IV y’inkambi ya Kakuma”.
Yakomeje ati: “Kuri ubu twiyemeje ko niba abapolisi batagize icyo bakora kugirango iki kibazo gikemuke, tuzihorera,kuko ntidushobora kwicara imbere yabatugirira nabi buri munsi, natwe tuzashaka uburyo bwo kwirinda. ”
Impunzi z’Abarundi zisobanura ko Abanyasudani y’Amajyepfo batagishaka “kubabona,bo n’Abanyekongo mu gace batuyemo kabamo ubwoko bwabo bwa Nuer”.
Abahagarariye impunzi barahamagarira abapolisi kuba maso kugira ngo “birinde ihohoterwa rikorerwa mu ri iyi nkambi .”
Ibintu nkibi bikunze kugaragara muri Kakuma, kuko abapolisi baba bagiye bagasiga abarinzi ba gisivili kmu nkambi .
Iyi nkambi ya Kakuma ibarizwa(mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kenya, ifite impunzi zirenga 200.000, zirimo Abarundi barenga 20.000 n’Abanyecongo .
Umuhoza YVES