Umuririmbyi kazi wo mu gihugu cya Uganda ,Juliana Kanyomozi ,akomeje kwamaganira kure ibihuha bivugako yaba yarabyaranye na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ,umuhungu wa perezida Museveni.
Juliana yabyaye umwana w’umuhungu mu mwaka 2020 mu gihe icyorezo cya Covid 19 cyavuzaga ubuhuha,ariko aza kubigira ibanga rikomeye kugeza ubwo we yabwitangarije ku bakunzi be abinyujije kumbuga nkoranyambaga. Nubwo iyo nkuru nziza yayisangije abakunzi be, ntiyigeze atangaza uwo babyaranye uwo mwana w’umuhungu.
Gusa iyo abajijwe Se w’umwana avugako ari umuntu wigenga kandi bamaranye igihe cy’imyaka 7bakundana . Abanya-Uganda batari bake batangiye kuraguza umutwe bavuga Se w’umwana ashobora kuba ari Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Imfura ya Perezida Museveni akaba n’umubagaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda.
Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo Sanyuka yo mu gihugu cya Uganda, Juliana yavuze ko abanya-Uganda batagomba kwinjira mu buzima bwe bwite. Yagize ati:”Ubu ni ubuzima bwanjye bwite ndahamagarira buri wese kubwubaha kuko Se w’umwana ni umuntu kugiti cye singombwa kumushyira ku karubanda,gusa tubanye igihe kitari gito.”
Kanyomozi yakomeje agira ati:” Se w’umwana afite ubuzima bwe bwite ndabwubaha kandi nanjye ni uko nanjye ngomba kwiyubaha nk’umuryango, niyo mpamvu rero mudateze kumumenya cyangwa kumubona kuko yashinze imizi mu mutima wanjye imyaka ikaba ibaye irindwi yose.Byabaye byiza cyane kandi byakarushyo kuko nsa n’uwakabije inzozi zanjye, kubyo nari niteze.”
Yakomeje avuga ko kuva yatangira umuziki yakundaga kugira ibanga, ari nabyo byatumye umwana aheruka kubyara n’umugabo bamubyaranye agikomeje kubagira ibanga.
Juliana Kanyomozi yasabye abakunzi be kunyurwa n’icyemezo yafashe ariko anabizeza ko azabereka umuhungu we imbonankubone igihe yihaye nikigera.
Ku bavuga ko se w’umwana Kanyomozi aherutse kubyara ari Lt Gen Muhoozi Kainerugaba imfura ya Perezida wa UIganda Yoweri Kaguta Museveni , Kanyomozi yabihakanye yivuye inyuma ndetse anemeza ko igihe nikigera azabereka se w’umwana. Yagize ati:” Ibyo ni ibihuha Muhoozi si we Se w’umwana.”
Mudahemuka Camille