bakinnyi batatu b’ikipe ya Paris Saint Germain ikina mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cy’Ubufaransa, kuri uyu wa Gatandatu basesekanye i Kigali aho baje gusura u Rwanda rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’iyi kipe y’igihangange.
Mu bakinnyi baje mu Rwanda harimo Sergio Ramos, Umunya Espagne wamenyekanye cyane ubwo yari Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid, Umuzamu Kaylor Navas ukinira ikipe y’igihugu ya Costa-Rica na mugenzi wabo Yulian Draxler , Umudage ukina hagati muri iyi kipe.
Urugendo rw’aba bakinnyi mu Rwanda ruje rukurikira, ubutumwa urubuga rwa Visit Rwanda ruherutse gutambutsa aho aba bakinnyi bemeje ko biteguye gusura u Rwanda.
Sergio Ramos ni umwe mu bakinnyi ba Paris Saint Germain baherutse kwita abana b’ingange mu mu muhango wo kwita izina wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ,aho umwana w’ingangi yise ari uwitwa Mudasumbwa.
Ubufatanye bw’u Rwanda na PSG bushingiye ku kwamamaza ubukerarugendo buzwi nka Visit Rwanda. Ubu bukangurambaga Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo RDB yagiranye n’amakipe akomeye y’i Burayi harimo iyi Paris Saint Germain yo mu Bufarasnsa na Arsenal yo mu Bwongereza.
Biteganijwe ko aba bakinnyi bazasura Pariki y’Ibirunga, aho binitezwe ko bashobora kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.