Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi yayoboye inama Nkuru y’uyu murwango yabereye muri Kigali Arena.
Iyi nama byitezwe ko iri buganirirwemo politiki zinyuranye zigamije iterambere ry’igihugu.
Umwihariko w’iyi Kongere , ni uko yatumiwemo imitwe yose ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Inama nk’iyi ni ingenzi cyane mu miyoborere y’Umuryango FPR-Inkotanyi kuko igira uruhare mu kurebera hamwe ibyagezweho biba bigize intego z’uyu Muryango mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu.
Abenshi mu banyarwanda bifuza ko bimwe mubyagarukwaho muri iyi Kongere byagaruka ku mibereho myiza y’abaturage , haba mu buzima uburezi, ubukungu n’imibereye myiza y’abaturage nk’inkingi z’ingenzi umuryango wa FPR Inkotanyi wubakiyeho.