Serge Ndayizeye usanzwe ari umuyoboke w’umutwe RNC ya Kayumba Nyamwasa akomeje kwibaza niba abarwanyanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze baba baramaze gusobanukirwa naho Politiki mpuzamahanga igeze ubu.
Ari kumwe n’abagenzi nabo baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aribo Me Valentin Akayezu, Maitre Inyasi Rusagara na Dr Mutabazi bavuga ko opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze imaze imyaka myinshi mu mukino wa Politiki ndetse ngo bakaba barakunze kwegera bimwe mu bihugu bikomeye basaba ubufasha kugirango babashe guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda ariko kugeza ubu ngo bakaba batarabona umusaruro ubivamo. Aha niho bibaza ikibazo kigira Kiti:” Ese twaba twumva neza aho politiki mpuzamahanga igeze!”
Bakomeza bavuga ko Opozisiyo nyarwanda ikorera hanze mu kugerageza kwegera abaterankunga yakunze gushyira imbere iturufu ya Demokarasi nyamara ngo baje gusanga ibyo ntawubyitayeho ko icyo abo baterankunga bareba ari inyungu bagukuramo.
Ati:” byaba byiza natwe duhinduye umuvuno tukajya tubereka inyungu bazadukuramo tugeze ku butegetsi wenda ho batwumva”
Ni mu gihe nyamara yaba umutwe wa RNC ,FDLR, CNRD/FLN n’indi batahwemye kubona inkunga yabimwe mu bihugu byigeze kubashigikira harimo n’ibyabaturanyi ariko ikagenda ibaca mu myanya y’intoki buhoro buhoro nyuma yaho abo baterankuga basangaga abo bafasha nta gahunda n’icyerekezo bagira bagahitamo kubatera umugongo aho kwiteranya n’uRwanda.
RNC yakunze kubona ubufasha bwa Uganda ubwo hari hakiri umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ariko ubu iki gihugu gisa nicyayiteye umugongo kuko cyahisemo kubana neza n’ubutegetsi bw’u Rwanda aho gukorana n’imitwe iburwanya. CNRD/FLN nayo n’uko i Burundi barahisangaga babifashijwemo n’urwego rwubutasi mu gisirikare cy’u Burundi ndetse babaka barakoreshaga ubutaka bw’iki gihugu mu bitero shuma bagerageje kugaba k’ubutaka bw’u Rwanda mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe. FDLR nayo n’uko byumwihariko ku butegetsi bwa Mobutu Seseko, Laurent Desire Kabila n’umuhungu we Joseph Kabila wamusimbuye bagaiye babona ubufasha bwa DR Congo ariko nayo yaheze mu mashyamba.
Tugendeye kuri izi ngero zose abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bagakwiye kumenya ko ikibazo bafite atari ukumenya aho politiki mpuzamahanga igeze ahubwo ko ari ikibazo cyo kutagira icyerekezo no kuba impamvu bavuga ko barwanira idasobanutse ndetse idahabwa agaciro ku ruhando mpuzamahanga
HATEGEKIMANA Claude