Perezida w’uRwanda Paul Kagame yaciye amarenga ko mu basirikare hashobora kuba hari bamwe mu basirikare bakuru baka rurwa y’igitsina nk”ikiguzi cyo kuzamura mu ntera bamwe mu basirikare ba RDF.
Ibi yabitangaje mu Nama Nkuru ya 15 y’umuryango FPR Inkotanyi yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 30 Mata 2022, kuri Kigali Arena mu karere ka Gasabo.
Nubwo yirinze kugira uwo atunga agatoki perezida wa Repuburika yavuze ko uyu muco yise ‘’ umuco mubi’’ ushobora kuba waranageze no muri RDF by’umwihariko mu basirikare bakuru aho bamwe baha abasirikare bato amapeti ari uko babanje kubashimisha.
Yagize;’’ Abantu bari mu gisirikare ukazamurwa mu ntera kuberako hari abo hejuru ugomba gufata neza. Ni bintu bibi cyane,yaba muri za Minisitere ibyo bintu mubyirinde n’imico mimi gusa”
Ibi perezida wa Repuburika abitangaje mu gihe RDF ari rumwe mu nzego za mbere z’igihugu zizwiho ubunyangamugayo ,ikinyabupfura no kubahiriza amategeko y’igihugu .
Uwineza Adeline