Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru ubwo yari muri siporo rusange, yahuye n’umwana wifuje kumusuhuza, barahoberana, bishimisha benshi.
Abishimiye iki gikorwa cy’umukuru w’Igihugu, bakomeje gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga haba kuri Twitter, kuri status wa WhatsApp, kuri Facebook ndetse n’ahandi.
Benshi bagaragaje ko bishimangira urukundo Perezid Kagame akunda Abanyarwanda kubera uburyo akunze gusabana na bo.
Ni ifoto yafashwe ubwo Perezida Kagame yageraga mu gace kazwi nka Biryogo ahamaze gukumirwa ibinyabiziga [Car Free Zonze] uyu mwana w’umuhungu akifuza kumuramutsa, na we akabimwemerera.
Perezida Paul Kagame si ubwa mbere aramukije umwana muri ibi bice kuko no ku itariki ya 20 Nyakanga 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Kigali, yasuhuje umwana witwa Igisubizo ndetse akanamuterura.
Icyo gihe Perezida Kagame yabonye umwana asimbuka umuhanda arahagarara, aramutera ari mu modoka igihe yavaga kwiyamamaza i Nyamirambo.
Ubwo yari iyi siporo rushange kandi, Perezida Kagame Paul wari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, banyuze mu mihanda itandukanye yo muri ibi bice bya Nyarugenge berecyeza muri Car Free Zonze ya Biryogo.
Ubwo yagendaga mu muhanda yagiye ahura n’abaturage barimo aberecyezaga ku nsengero bagiye gusenga, bakabanza kugirana ikiganiro gito, baramukanya bati “Muraho”, ubundi bakifurizanya icyumweru cyiza.
Ibi na byo byakoze benshi ku mutima, uburyo Perezida Kagame akunze gusabana n’abaturage bigashimangira urukundo Abanyarwanda bafitiye umukuru w’Igihugu cyabo.
RWANDATRIBUNE.COM